Abaganga ni bamwe mubahura bwa mbere n’uwahohotewe mu buryo bumwe cyangwa ubundi, yaba yakomerekejwe cyangwa yasambanijwe ibi rero bikaba mu bituma bahabwa amahugurwa abongerera ubumenyi mu kunoza neza akazi kabo ka buri munsi.
Bamwe mu baganga bavuga ko nyuma y’aya mahugurwa bagiye kurusha kunoza umwuga mu gufata ibimenyetso by’uwahohotewe kuko aribyo bifasha uwahohotewe kubona ubutabera.
Rwumbuguza Michel ushinzwe kurwanya ihohoterwa w’ibitaro bya Rutongo avuga ko amahugurwa bahawe yo kubungabunga ibimenyetso by’uwahohotewe ari ingirakamaro cyane,
Ati” Ibimenyetso byafatwaga n’abaganga akenshi ugasanga ni umwe ubikora kandi agakora no mubitaro, ubu tugiye gukora ku buryo biriya bimenyetso bizafatwa n’abaforomo bakabigiramo uruhare kuko aritwe twakira umuntu bwa mbere, nabyo bizafasha bariya bahohotewe kubona ubutabera bwuzuye”.
Uwamariya Laurence umuforomokazi mu bitaro bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi avuga ko nyuma yo guhugurwa hazaboneka impinduka mu buryo hafatwaga ibimenyetso bitanga ubutabera k’uwahohotewe.
Ati” Aya mahugurwa aje twari tuyakeneye kuko hari uko twafataga ibimenyetso ubu tugiye kungura ubumenyi kuko mu byo twafataga harimo ibimenyetso biba bigomba gufasha ubutabera kugira ngo umuntu watugannye yahohotewe abashe guhabwa ubutabera nyabwo hashingiwe kuri bya bimenyetso twafashe”.
Dr Cyiza Francois Legis, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe porogaramu z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu mavuriro harimo na porogaramu zigendanye no kwita ku bantu bagize ihohoterwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC avuga ko abaganga ari inkingi ikomeye mu gukurikirana uwahuye n’ihohoterwa.
Ati” Twatangiriye ku guhugura abaforomo bakora muri Isange on stop center kuko ni bamwe mu bantu bafite inkingi ikomeye mu gukurikirana umuntu waje utugana muri serivise za Isange on stop center guhera bamwakira bakamufatira ibimenyetso by’ibanze bafasha umuganga baba bari kumwe ndetse n’uhagarariye RIB muri Isange on stop center. Turizera ko tuzakomeza kongerera ubumenyi mu kwita ku bagize ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakora muri Isange on stop center ku buryo bwo gukusanya ibimenyetso”.
Emma Carine Uwantege wari uhagarariye UN WOMEN yavuze ko abaforomo bafite uruhare mu guhangana n’icyaha,
Ati:”Impamvu yayo rero ni uko abaforomo ari abantu ba mbere umuntu wakorewe ihohoterwa ahura na we bwa mbere, ni we uganira na we, ni na we ufata ibimenyetso, iyo aganirijwe nabi na we ashobora no kumwima amakuru yari akenewe mu butabera kugira ngo uwamuhohoteye akurikiranywe.”
Amadosiye yakurikiranwe ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu myaka 5 ishize (2018-2023) igaragaza ko mu mwaka wa 2018-2019 hakiriwe amadosiye 4,449 naho 2019-2020 hakirwa amadosiye 6,472 naho 2020-2021 hakirwa amadosiye 8,243, mu mwaka wa 2021-2022 hakiriwe amadosiye 9,841 mu mwaka 2022-2023 hakirwa amadosiye 9,807.
Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho
Mukanyandwi Marie Louise