Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abagera ku 171 nibo bamaze kwandura icyorezo cy’ubushita bw’inkende

Abagera ku 171 nibo bamaze kwandura icyorezo cy’ubushita bw’inkende

Kuva mu kwezi kwa 7 icyorezo cy’ubushita bw’inkende cyatangiye kugaragara mu gihugu cy’u Burundi aho umuntu wa 1 yanduye, mu mpera z’icyumweru gishize igihugu cyatangaje ko abantu bagera 171 bamaze kwandura iki cyorezo hakurikijwe ibimenyetso bya mbere byibanze bishingirwaho hemezwa ko umuntu yafashwe n’iki cyorezo.

Kubera ko uyu mubare ukomeza kwiyongera ibitaro byitiriwe umwami karedhi biri  I Bujumbura byafunguye ikigo cyo kwita kubarwayi b’ubushita bw’inkende aho bafashwa ntakiguzi .

Abafashwe n’utilise dwara y’ubushita bw’inkende barimo Samuel Nduwimana avuga uko yageze kwa muganga amerewe nabi, ati “haje agaheri gatoya ku mukondo wanjye ari nako kaje kuvamo iyi ndwara , kubwibyo nkaba nasaba abantu ko bajya bihutira kujya kwa muganga bacyumva bimwe mu bimenyetso kugira ngo bafashwe hakiri kare , nanjye ntago nahise menya ko ariyo ndwaye kuko abantu barantinyaga nibwo nahise jya kwa muganga”

Akomeza avuga ko nyuma yo guhabwa akato yahise ajya kwa muganaga nubwo yari ataramenya neza icyo arwaye , avuga ko yaraziko yafashwe na maraliya atangira guterwa ubwoba nuko yabonye ko no gutera intabwe byari bitangiye kumunanira.

Odette Nsabimana ni umwe mu baganga bavura indwara z’uruhu mu bitaro byo mukamenge, avuga uko abarwayi babagana babageraho bameze nabi, ati: “hari igihe abarwayi baza barembye bafite umuriro ugera nko kuri 39, bari kuribwa cyane umutwe ndetse n’uduheri twinshi ku mubiri, icyo gihe tubatera inshinge n’indi miti ibagabanyiriza ubu babare kuko ari ibintu bibabaza cyane kandi bisaba kwitabwaho mu buryo bwihutirwa”

Kugeza kuwa 3 w’icyumweru gishize mu Burundi hari hamaze kugaragara abarwayi b’ubushita bw’inkende bagera 171, aba ni abagaragaye mu turere tw’ubuvuzi turenze ½ cy’uturere twose turi mu gihugu , ibi bigashimangirwa na Muganga Liliane Nkengurutse umuyobozi w’ikigo cyita ku barwayi bakeneye ubuvuzi bw’ihutirwa

Ati“Ubutuvugana mu turere tw’ubuvuzi 26 kuri 49 turi mugihugu hose cy’i Burundi harimo abafife ibimenyetso bigaragaza ko yanduye , ariko ubu twatangiye kubihagurukira , gusa iyi ndwara iracyari shyashya ku buryo n’abakozi bo mu mavuriro badafite ubumenyi bukwiriye bwo kuyivura , nibyiza rero ko abantu basobanukirwa ibyayo neza”.

Ubushita bw’inkende n’indwara iterwa na virus ikwirakwira ivuye mu nyamaswa ndetse no kwegerana cyane kubantu barimo uyirwaye, bimwe mu bimenyetso byayo harimo; kugira umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, kubabara mu ngingo no kugira ibiheri bimeze nkutubyimba twinshi k’uruhu.

Nd. Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here