Nubwo bizwi ko ubutabera bukererewe ntabwo buba bukiri ubutabera, Abakora mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) bagaragaza ingengo y’imari idahagije ariyo nyirabayazana.
Byagarutsweho ubwo hatangizwaga inama ngarukamwaka ya EACJ yabareye i Kigali, kuri uyu wa mbere taliki 28 Gashyantare 2025, ikaba ari inama ibaye ku nshuro ya gatatu, y’Abacamanza b’Urukiko rw’Umuryango rw’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ).
Urukiko rw’ Ubutabera rw’ Umuryango w’ Afulika y’ Iburasirazuba rugaragaza ko umubare w’ imanza zaciwe narwo kuva washingwa muri 2001 zikiri hasi kuko mu myaka 23 rumaze kuburanisha imanza zisaga 860 mu gihe izindi zisaga 200 zitaraburanishwa.

Dr Faustin Nteziryayo impuguke mu mategeko wahoze ari
umucamanza w’uru rukiko agaragaza imbogamizi zituma imanza zitihuta muri uru rukiko.
Ati” Uru rukiko ntabwo rukora burigihe, rukora ku buryo abacamanza bajyayo, ariko abacamanza baba bakora n’ iyindi mirimo bigatuma imanza ziba nyinshi, kandi murabizi ubutabera bukererewe ntabwo buba bukiri ubutabera”.
Faustin yakomeza avuga ko amikoro nayo ari imbogamizi. Ati” Ikibazo cy’ amikoro adahagije, ni ikibazo gikomeye cyane ni ukuvuga ngo ibihugu biba bisabwa kugira ngo bitange inkunga yabyo muri bije, hari ibirarane byinshi rero bihari bigagatuma n’ urukiko narwo kubyerekeranye ba bije rugira ikibazo cy’ imari kubera ko bamwe batatanze inkunga yabo.”
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva, yavuze ko guhura kw’ abagize uru rukiko ari uburyo bwafasha gushaka ibisubizo ku mbogamizi zigikoma mu nkokora imitangire ya serivisi z’ ubutabera.
Ati” Ni ikibazo cy’ ingengo y’ imari nk’ uko byagarutsweho na Perezida w’ urukiko kubera ko bituma hari imanza zitarangirira igihe, tuzakomeza gukora ubukangurambaga bwo gushaka ahava amafaranga, hamwe no gushishikariza abafatanyabikorwa bacu, twizera tudashidikanya ko nitubona ingengo y’ imari ihagije bizafasha uru rukiko kuzuza inshingano zarwo neza ku baturage. Dufite abacamanza bakuru muri iyi nama mwabonye ba Perezida b’ Inkiko z’ ikirenga uw’ u Rwanda n’ uwa Sudani y’ Epfo, dufite n’ intumwa nkuru z’ ibihugu, intumwa za rubanda z’ umuryango, ku buryo kurinjye ni umukoro nkuye hano ndetse n’ inkunga kuri bo”.
Perezida wa EACJ, Nestor Kayobera, yavuze ko urwo rukiko rugifite imbogamizi y’ingengo y’imari idahagaje iterwa n’ibihugu binyamuryango bidatanga umusanzu uko bikwiye bikadindiza imanza, asaba ko byakwikubita agashyi kugira ngo rubashe kuzuza inshingano zarwo uko bikwiye.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla yabwiye abakora mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ )ko bafite inshingano zikomeye zo gutanga ubutabera buboneye.
Ati: “Twese tuzi ko ubutabera ari inshingano rusange ndetse n’inkingi z’ubutabera bw’ibihugu byacu. Nk’inkiko z’igihugu ndetse n’inkiko z’Akarere, tugomba gukorana no gufatanya kugira ngo tugere kuri izi ntego ziri ku isonga mu guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko muri buri rwego rw’ubutabera, tugomba guhora twitwararika no kugira uruhare mu gutuma ubutabera bugera ku babukeneye.”

Inkiko Gacaca zagize uruhare rukomeye mu guca imanza zikabakaba miliyoni ebyiri mu gihe cy’imyaka 10, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Biteganijwe ko kuva taliki 24/02 kugera taliki ya 7/03 2025 urukiko rw’ ubutabera rw’ umuryango w’Afulika y’ Iburasirazuba ruzaburanishiriza mu Rwanda zimwe mu manza z’ ibirarane zigera kuri 19 zaregewe uru rukiko.
Mukanyandwi Marie Louise