Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Guverinoma nshya, mu bayigize hakaba harimo Abaminisitiri babiri bashya ndetse n’Abanyamabanga ba Leta babiri na bo bashya.
Abashya binjiye muri Guverinoma harimo Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse na Dr. Bernadette Arakwiye, wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.
Abandi ni Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwa Remezo, naho Dr Télésphore Ndabamenye akaba yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.
Abandi Baminisitiri bagize Guverinoma ni abari basanzwe ndetse bagumye mu myanya yabo, iyi Guverinoma ikaba igizwe n’Abaminisitiri 21 ndetse n’Abanyamabanga ba Leta 10.
Uretse abo, hashyizweho kandi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, ari we Jean-Guy Afrika, unari ku rwego rwa Minisitiri, akaba yungirijwe na Juliana Muganza.
Hari kandi Nick Barigye, wagizwe Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ndetse na Dr Uwicyeza Doris Picard, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, na we uri ku rwego rwa Minisitiri.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…