Categories: Politiki

Abanyamakuru batatu bambuwe uruhushya rwo gukorera muri Ethiopia

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo gukorera muri iki gihugu kubera inkuru baherutse gukora, ishinja ubutegetsi gufasha umutwe witwaje intwaro wa RSF urwanya Leta ya Sudani, ibitakiriwe neza n’ubuyobozi bw’iki gihugu.

Iki kinyamakuru giherutse gutangaza inkuru y’amashusho n’amafoto, igaragaza ikigo cya gisirikare kiri mu Ntara ya Benishangul-Gumuz muri Ethiopia, bivugwa ko cyubatswe kigahabwa abarwanyi ba RSF, umutwe urwanya ubutegetsi bwa Leta ya Sudani ngo abasirikare bawo bagikoreremo imyitozo, uyu mutwe ukaba ukuriwe na Gen Hamdan Dagalo.

Iy’iki kigo cy’imyitozo byatangiye gushyirwa mu majwi mu mpera z’umwaka ushize, gusa Guverinoma ya Ethiopia yarabyamaganye, Reuters ikavuga ko ifite amakuru y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ari zo zatanze amafaranga yo kubaka iki kigo.

Umuvugizi wa Reuters yatangaje ko ibi biro ntaramakuru biri gukurikirana iki kibazo, kandi ko bizakomeza gutara inkuru zo muri Ethiopia mu buryo bwigenga, butabogamye kandi bwizewe hashingiwe ku mahame bigenderaho.

Abo banyamakuru birukanwe kandi bari barahawe uruhushya rwo gukurikirana Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) irimo kubera i Addis, icyakora urwo ruhushya na rwo bakaba babwambuwe.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

12 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

20 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

6 days ago