Mu itangazo rya Ministeri y’ubuzima yatanze ku ya 14 Werurwe, ku rwego rwo kurwanya ikwirakwiza rya koronavirus , yafashe umwanzuro wo , gucyura abanyeshuri bose, icyo gikorwa kikaba cyatangiye kuya 15 Werurwe
Aho Reta yacyuye abanyeshuri . ubwo byari biteganyijwe ko bazatangira ibizami ku itariki ya 16 Werurwe, Ubumwe.com bwageze aho abo banyeshuri bateranyirizwaga kugira ngo babone kugezwa mu miryango yabo, bategerejwe n’ababyeyi.
Ababyeyi n’abavandimwe benshi bateraniye kuri stade Nyamirambo baje kwakira abana babo bavuye ku bigo by’amashuri. Ubwo bagezwaga aho icyo gikorwa kiri kubera bafashwaga gukaraba intoki, ndetse bagapimwa kugirango barebe niba ntawufite ibimenyetso.
Bimenyimana Celestin uyoboye gahunda y’isuku mu Murenge wa Nyakabanda yaje gufasha aba banyeshuri mu isuku
“Twaje aha mu rwego rwo kugirango dufashe abanyeshuri gukaraba , twahawe inyigisho n’abayobozi bacu kugira ngo tubone uko dufasha abantu gukaraba ndetse n’uko dukwiye kuyirinda by’umwihariko. Twatangiye mu gitondo nko mu ma saa moya, nta kanya ko kuruhuka twigeze tubona, no kujya kunywa ka cyayi byanze, dutegereje ko birangira” .
Dr Nsanzimana Albert uri mu gikorwa cyo gusuzuma abanyeshuri bari gutaha bavuye ku mashuri,baba abavuye mu Ntara bose mbere y’uko bajya mu rugo ndetse n’abo mu mujyi wa Kigali bajya mu Ntara.
Nawe yagize ati” Turabapima tukareba niba bafite ibimenyetso byaba bihuye n’iby’icyorezo cya coronavirusi. Ibyo dupima tureba niba bafite umuriro, cyangwa bafite ibindi bimenyetso birimo gukorora, kubabara mumuhogo cyangwa guhumeka nabi. Rero abo twabonaga bafite ibibazo, twabihuzaga tukareba niba bishobora guhura na Coronavirusi , kugeza ubu nta muntu turabona ufite ibimenyetso bihura niyo ndwara, rero turishimye ko nta muntu twabashije kubona ufite icyo cyorezo”.
Yakomeje avuga ko atari coronavirus yonyine, ahubwo hari n’abandi bafashije bafite izindi ndwara zitandukanye mu kubabashakira imiti cyangwa bakabagira inama yo kugana kwa muganga.
Gatete Eugene utuye mu Murenge wa Nyakabanda ni umwe mu babyeyi bari bategereje abana babo bavuye mu mashuri, yatugaragarije uko nk’ababyeyi bakiriye iryo tangazo.
“Nk’ababyeyi iri tangazo twaryakiriye neza,kuko kiriya gitekerezo cyari kizima, tumaze kumenya ko iyo ndwara yamaze kugera mu Rwanda, twagize impungenge nyinshi ku ishuri kuko ahanini iyo baza kugira ibibazo bari iyongiyo ntabwo byari kutworohera tutabari iruhande. Byabaye byiza kuba baje mu miryango yabo.”
Iki Kikaba ari igikorwa cyatangiye uyu munsi n’ejo wenda ibyo bikorwa bidasojwe kugeza ku wa kabiri. (Ama site abo bana barimo kwakirirwamo ni: Akarere ka Gasabo kuri Stade Amahoro, Akarere ka Kicukiro ku ishuri rya IPRS naho Akarere ka Nyarugenge kuri Stade Nyamirambo)
Irène Nyambo