Abarangije amahugurwa bahabwaga n’ ishuri ryigisha ubuhinzi n’ubworozi butangiza ibidukikije (RICA) bahamya ko bizakemura ibibazo by’umusaruro muke wabonekaga mu buhinzi bagahamya ko ibitakorwaga neza kubera ubumenyi buke bigiye gukemuka.
Byagarutsweho ubwo hatangwanga impamyabumenyi ku nshuro ya mbere ku banyeshuri 16 bahuguwe na RICA mu bijyanye no gutubura imbuto kinyamwuga hifashishije ikoranabuhanga hagamijwe gufasha u Rwanda kugera ku mbuto zujuje ubuziranenge.
Abasoje aya mahugurwa bagaragaza ko abatubuzi b’imbuto nta bumenyi bwabyo bari bafite urebeye ku mbuto bashyira hanze kuko hari igihe zirumbira umuhinzi
Umukiza Marie Fabrice ni umwe mu banyeshuri basoje amahugurwa amaze umwaka yiga ibijyanye n’ubutubuzi bw’imbuto n’uburyo zitunganywa avuga ko aya mahugurwa ari igisubizo mu buryo bwo gukora imbuto zifitiye ubushobozi abahinzi.
Ati” Nubwo twiga ubuhinzi muri kaminuza ariko cyane uburyo bwo gukora imbuto ntabwo bwigwa muri kaminuza, rero Rica yaje ari igisubizo kuko nitwe cyiciro cya mbere kirangije mubyo gukora imbuto rero ubumenyi nibwo bwaburaga ngo dukore imbuto zifite ubushobozi abahinzi bakwishimira”.
Gilbert Turikubwimana urangije aya masomo yo gutubura imbuto yagaragaje imbogamizi zari mu buhinzi
Ati” Ibibazo bihari muri segiteri y’ ubutubuzi bw’ imbuto ni byinshi cyane, imbogamizi ya mbere ni ukuba nta mashuri ahari mu Rwanda yigisha ibintu by’ ubutubuzi bw’imbuto rero kuba umuntu afite uruganda cyangwa imirima atuburiramo ariko abakozi afite nta bumenyi babifitemo ni ikibazo gikomeye cyane; ikindi kibazo gihari ni icy’imbuto zitujuje ubuziranenge bigatuma umuhinzi ahabwa imbuto rimwe na rimwe ikanga kumera, hakazamo n’ubushobozi, kuba watubura imbuto ukayivana ku rwego rwo kuyitunganya ukayigeza ku muhinzi bihenze cyane”.
Dr Eric Pohlman Umuyobozi wa One Acre Fund ku isi agaragaza ko n’ ubwo u Rwanda rugeze kure ariko hakiri ibyuho bigomba kuzibwa kugira ngo nibura mu myaka 5 iri imbere ruzabe ruri mu bihugu byohereza imbuto nyinshi ku masoko mpuzamahanga.”
Ati” Hari ibyuho byinshi bigomba kuzibwa harimo nko gutubura imbuto kinyamwuga kuko umuntu aba agomba gukurikirana akamenya ko asohoye imbuto nziza, icya kabiri ni igiciro cyo gutubura imbuto kikiri hejru, abo bahanga baba bagomba gutubura imbuto kuburyo igera no mu miryango ukakira amakuru ko abaturage bayikunze, gusa ukurikije uko urugendo ruhagaze birashaboka kuko nko mu myaka itanu ishize twakuraga imbuto hanze ariko uyu munsi turi kwituburira nibura mu myaka itanu iri imbere u Rwanda rwaba mu bihugu bya mbere byohereza imbuto nziza ku isoko mpuzamahanga”.
Dr Ron Rosati Umuyobozi w’ishuri ry’ ubuhinzi RICA agaragaza ko hagomba gukorwa ibishoboka byose umunyarwanda akabona ibimutunga bivuye mu buhinzi kandi ku mafaranga make kuri buri wese.
Ati” Intego y’umuhinzi ni ukugaburira abanyarwanda kubera ko gahunda Leta yafashe zirimo no gushyira imbaraga mu kwigisha uko ubuhinzi bukorwa kinyamwuga, ahazaza turizera ko hazaboneka ibiribwa bihagije kandi kuri make”.
Dr Karangwa Patrick avuga ko aba banyeshuri bazafasha gutanga imbuto nziza Igihugu n’abahinzi bakeneye kandi nyinshi.
Ati” Ibi bije gutanga umusaruro ukomeye kugira ngo Igihugu cyacu kirusheho kugira imbuto nziza nyinshi kandi zifte ubuziranenge bwizewe, kuko igihugu cyacu nko mu myaka 5 ishize cyajyaga gitumiza hanze imbuto hafi ya zose zo muri gahunda ya nkunganire, ariko tugeze aho tutagitumiza imbuto hanze ndetse izituburirwa mu gihugu ingano yazo yikubye inshuro 3 kuzatumizwaga hanze urasanga n’abatubuzi bo mu Rwanda imbuto batubura zimaze kubanyinshi ugereranije n’izo abahinzi bacu bakene”.
Abanyeshuri 16 nibo bamaze umwaka biga amasomo yo gutubura imbuto zitandakanye mw’ ishuri ry’ubuhinzi no kurengera ibidukikije RICA.
Mukanyandwi Marie Louise