Kuri Noheli y’uyu mwaka yabaye ku wa Kane tariki 25 Ukuboza, Umujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu hari harimbishijwe bidasanzwe mu kwizihiza uyu munsi mukuru, witabirwa na benshi ariko cyane cyane abana kuko ari bo ahanini witirirwa.
Mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Imbuga City Walk harateguwe, hashyirwa aho abana bakinira, aherekanirwa Igikombe cya Afurika kirimo kuba ubu, haba hari abahanzi bahasimburana, hashyirwa ibyo kurya no kunywa, ndetse n’izindi gahunda nyinshi zijyanye no gufasha abantu kwizihiza iyi minsi mikuru isoza umwaka, bikazamara icyumweru, ari byo rero bikurura abantu benshi.
Kuri Kigali Convention Centre na ho hararimbishijwe cyane, aho ku mbuga ihari hashyizwe amatara n’amazi bamwe bavuga ko adasanzwe, bagendeye ku kuntu aba azamuka mu kirere ahinduranya amabara.
Ahandi abantu batunguwe no kubona Polisi y’Igihugu, imenyerewe mu bikorwa by’umutekano, iha impano abagenzi muri za gare zitandukanye, cyangwa ukabona abapolisi baha impano abana babasanze aho barimo kwidagadurira bizihiza Noheli.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…