Home AMAKURU ACUKUMBUYE Amategeko n’amabwiriza agenga ibikorwa byokwiyamamaza kuri buri cyiciro cy’itora

Amategeko n’amabwiriza agenga ibikorwa byokwiyamamaza kuri buri cyiciro cy’itora

Mu gihe abanyarwanda bose muri rusange yaba abari mu gihuguimbere cyangwa abari hanze yacyo bose bavuga ko imyitegurokuri yarangiye uretse itariki gusa bategereje, Perezida waKomisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa nawe kuvugako kugeza ubu imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulikan’ay’Abadepite ihagaze neza, cyane hakaba hagiye gukurikirahoibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira kuva tariki 22 Kamenakugeza 13 Nyakanga 2024 hakurikijwe amategeko.

Ibikorwa bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwakwamamaza:

Birabujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwakwamamaza gukora ibintu bikurikira hagamijwe guhinduracyangwa kugerageza guhindura imitekerereze y’ugomba gutora: 1° gukoresha umutungo wa Leta aho waba uri hose mu buryobunyuranyije n’amategeko; 2° gutuka cyangwa gusebya mu buryo ubwo ari bwo bwose undi mukandida; 3° gukoresharuswa; 4° gushingira ku ivangura iryo ariryo ryose.

Imenyesha ry’ahakorerwa igikorwa cyo kwiyamamazaUmukandida cyangwa uhagarariye umukandida amenyesha mu nyandiko Ubuyobozi bw’Akarere kaberamo igikorwa cyokwiyamamaza igihe n’aho icyo gikorwa kizakorerwa, hasigayenibura amasaha makumyabiri n’ane (24), akagenera kopi umuhuzabikorwa w’itora ku rwego rw’Akarere. Iyo nyandikoitangwa mu masaha y’akazi igatangirwa icyemezo cy’iyakira.

Uburyo bwo gukemura impaka iyo habayeho ugonganakw’ibikorwa byo kwiyamamaza Mu itora ritaziguye:

Ntabikorwa byo kwiyamamaza bibiri cyangwa birenga bishoborakubera icya rimwe mu Kagari kamwe ko mu mirenge igizeUmujyi wa Kigali cyangwa mu Murenge umwe mu Karere komu Ntara.

Iyo hamenyekanishijwe ibikorwa bibiri cyangwa birenze, uwamenyekanishije mbere ni we wemererwa. Icyakora, iyouwamenyesheje mbere yari yarakoresheje igikorwa kimwecyangwa byinshi byo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza, hemererwa utarakoresheje igikorwa na kimwe cyokwiyamamaza cyangwa uwahakoresheje ibikorwa bike.

Uburyo bwemewe gukoreshwa mu gihe cyo kwiyamamazaMu gihe cyo kwiyamamaza:

Umukandida ashobora gukoreshaamatangazo amanitse, ibitambaro byanditseho, gutangaamabaruwa cyangwa inyandiko zigenewe abantu benshi, iteraniro, inama mbwirwaruhame cyangwa ikiganiro, itangazamakuru rikoresha inyandiko, amajwi cyangwa amajwin’amashusho, ikoranabuhanga mu itumanaho, ihererekanyamakuru n’ubundi buryo bwose butanyuranyijen’amategeko.

Uburyo umukandida wifuza kwiyamamaza mu bitangazamakuru bya Leta

Umukandida wifuzakwiyamamaza mu gitangazamakuru cya Leta, abisaba icyogitangazamakuru mu nyandiko itangirwa (5) icyemezocy’iyakira hasigaye nibura iminsi itanu y’akazi ngo umukandidayiyamamaze, agaha kopi Komisiyo. Muri iyo nyandiko, umukandida agaragaza itariki n’amasaha yifuzakuziyamamarizaho niba ari kuri radiyo cyangwa televiziyoby’Igihugu. Ubuyobozi bw’igitangazamakuru busubiza mu nyandiko umukandida bumugaragariza itariki n’igihe yemerewekwiyamamarizaho, bugaha kopi Komisiyo.

Inyandiko isubiza umukandida igomba gutangwa niburahasigaye iminsi ibiri (2) mbere y’uko igikorwa cyokwiyamamaza gitangira. Umukandida ashyira umukono kuri iyonyandiko yemeza ko yayakiriye.

Ibyemezo bifatirwa umukandida wiyamamaza ku giti cyeutubahiriza amategeko mu gikorwa cyo kwiyamamaza:

ibiteganywa n’andi mategeko, umukandidawiyamamaza ku giti cye ugaragayeho kwica amategeko mu gihecyo kwiyamamaza, atumizwa na Komisiyo kugira ngoyihanangirizwe bwa mbere ku mugaragaro mu magambo. Iyo nyuma yo kwihanangirizwa atikosoye, Komisiyoimwihanangiriza bwa nyuma mu nyandiko imugaragariza ikosayakoze n’ingingo z’amategeko zitubahirijwe. Iyo akomejekutubahiriza ibiteganywa n’amategeko, Komisiyo imwandikiraimumenyesha ko kandidatire ye yavanywe mu bakandidabemerewe kwiyamamaza.

Ibyemezo bifatirwa Umutwe wa politiki cyangwaishyirahamwe ry’imitwe ya politiki byagaragayehokutubahiriza amategeko mu gihe cyo kwiyamamaza:

Iyo umukandida uri ku ilisiti yatanzwe n’umutwe wa politikicyangwa ishyirahamwe ry’Imitwe ya politiki agaragayeho kwicaamategeko mu gihe cyo kwiyamamaza, Komisiyo ihamagazaikanihanangiriza uwo mutwe wa politiki cyangwa ishyirahamwery’imitwe ya politiki ku mugaragaro mu magambo.

Iyo umukandida wagaragayeho kwica amategeko mu kwiyamamaza atikosoye, Komisiyo yandikira umutwe wapolitiki cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politikiabarizwamo ibihanangiriza bwa nyuma. Iyo uko kwicaamategeko bikomeje Komisiyo isaba umutwe wa politikicyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki kuvana ku ilisitiyawo uwo mukandida mu gihe kitarenze amasaha cumi n’abiri(12) nyuma yo kugaragarizwa mu nyandiko irindi kosa yakoze.

Iyo umutwe wa politiki cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe yapolitiki ritabikoze, Komisiyo ifata icyemezo cyo kumuvana kuilisiti y’abakandida mu gihe kitarenze amasaha makumyabirin’ane (24) abarwa kuva umutwe wa politiki cyangwaishyirahamwe ry’imitwe ya politiki bisabwe kumuvana ku ilisiti, bikamenyeshwa umutwe wa politiki bireba, Urwego rufite mu nshingano kwandika imitwe ya politiki no gukurikiranaimikorere yayo, Sena, Urukiko rw’Ikirenga n’IhuriroNyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.

Ahabujijwe gukorerwa ibikorwa byo kwiyamamaza:

Ni mu mavuriro, ku mashuri, ku nsengero, ku ngoro z’ubutabera, mu masoko rusange.

Ibyitabwaho mu kumanika ibyamamaza abakandida:

Umukandida wifuza kumanika ibimwamamaza imbere mu Gihugu, abikora ku giti cye cyangwa bigakorwan’umwamamaza bubahiriza ibyagenwe n’ubuyobozi bw’Akarerecyangwa ubw’Umurenge, cyangwa ibyo yumvikanye nanyir’ibyo agiye kumanikaho ibimwamamaza.

Umukandida ubyifuza cyangwa umwamamaza ni bobashyikiriza Ambasade cyangwa Konsila ibyamamaza uwomukandida bifuza kumanika kuri Ambasade cyangwa Konsila.

Ahamanikwa ibyamamaza abakandida hemewe ni aha hakurikira:

ku nyubako za Leta, ahagenwa n’ubuyobozibw’Akarere cyangwa ubw’Umurenge, kuri Ambasade cyangwakuri Konsila, mu mwanya ugenwa ku buryo bungana naAmbasaderi cyangwa na Konsile, ku nyubako z’abantu ku giticyabo, byumvikanyweho na ba nyirazo, ku binyabizigaby’abantu ku giti cyabo, byumvikanyweho na ba nyirabyo, kubindi bintu by’abantu ku giti cyabo, byumvikanyweho na banyirabyo.

 Amatora ni tariki 14 15 na 16 Nyakanga 2024

Src: nec

 

Nd. Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here