Categories: Imikino

APR FC itsinze Les Aigles du Congo ihita inayisezerera

Ikipe ya APR FC yatsinze Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ibitego 3-0 mu mukino wa kabiri, ihita inayisezerera mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino ya CAF Champions League.

Uyu mukino watangiye ubona amakipe yombi ameze nk’ayatinyanye, ariko buri kipe ikajya ishaka guca mu rihumye iyindi ngo irebe ko yayibonamo igitego.

Ku munota wa 30, abakinnyi ba APR FC bafunguye umukino, bahererekanya neza, maze Djibril Ouattara atsinda igitego cya mbere cya cy’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, igice cya mbere kirangira uko.

Igice cya kabiri kigitangira, APR FC yari ifite morali iri hejuru, yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ishimwe Christian ku mupira w’umuterekano, yateye neza uhita ujya mu izamu,biba bibaye ibitego 2-0 bya APR FC.

Nyuma y’icyo gitego cya kabiri, ikipe ya APR FC yakoze impinduka zitandukanye mu bakinnyi, bityo ubusatirizi bwongera imbara, nuko ku munota wa 75 Djibril Ouattara yongera gutsindira APR FC igitego, kiba kibaye icya gatatu muri uyu mukino.

Les Aigles du Congo yakomeje gukinana imbaraga ari na ko igera imbere y’izamu rya APR FC ariko ntibyagira icyo bitanga, umukino urangira ari ibitego 3-0 bya APR FC, biba bibaye ibitego 3-1 mu mikino ibiri y’aya makipe muri rusange, APR FC isezerera ityo Les Aigles du Congo.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago

Perezida Kagame asanga ikibazo cy’imyambarire kitagombye kureberwa ku bagore gusa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’imyambarire gikunze kuvugwa kitagombye kureberwa ku bagore…

6 days ago