Categories: Imikino

APR FC yatsinze Bugesera FC ikomeza guhatanira umwanya wa mbere

‎Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League), ikomeza kurya isataburenge Police FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 3 Mutarama 2026, ubera kuri Kigali Pelé Stadium, ukaba wari utegerejwe na benshi, bashakaga kumenya niba Police FC ikomeza kuguma ku mwanya wa mbere imazeho igihe kinini.

APR FC yakinnye uyu mukino ikoresha imbaraga nyinshi, itinya ko Bugesera FC yayigerera mu kebo yari iherutse kugereramo Rayon Sports na Police, izitsinda zombi mu mikino yabanje.

Ikipe ya APR yatangiye yotsa igitutu Bugesera FC biranayihira, kuko ku munota wa 41, William Mel Togui yatsinze igitego cy’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneli, igice cya mbere kirangira APR FC ifite igitego 1-0.

‎Ku munota wa 34 w’igice cya kabiri, ikipe ya Bugesera FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Saddick Sulley ku mupira w’umuterekano.

‎Ku munota wa 85 w’umukino, APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Cheick Djibril Ouattara kuri penaliti, yateye nyuma y’ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert mu rubuga rw’amahina, umukino urangira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye amanota atatu, nyuma y’intsinzi y’ibitego 2-1.

Ibi byatumye APR FC igira amanota 29 igumana umwanya wa kabiri, ikurikira Police FC ifite amanota 32.

‎Mu yindi mikino yabaye ku munsi wa 14 wa Shampiyona, ikipe ya Police FC yanyagiye Gorilla FC ibitego 4-0, naho AS Kigali itsinda Etincelles FC 1-0.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

14 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

22 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

6 days ago