Ba rwiyemezamirimo bagaragaza ko hakiri imbogamizi mu kubona inguzanyo kuko babaka ingwate kandi ntazo bafite iyo ikaba impamvu ituma batabona inguzanyo mu mabanki.
Izi mbogamizi zihuriweho na rwiyemezamirimo bafite ibigo bito, ibiri hagati ndetse n’ibiciriritse mu Rwanda, bagasaba ibigo by’imari n’amabanki kuborohereza kubona inguzanyo.
Bagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024, mu nama yahuje abafatanyabikorwa n’ Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) hatangizwa urubuga ruhuza ba rwiyemezamirimo n’amabank kugira ngo barebere hamwe uko inzitizi zo kubona amafaranga kuri ba rwiyemezamirimo zakurwaho.
Bamwe mu bacuruzi bakora ubucuruzi butandukanye bagaragaza ko bari bakigorwa no kubona inguzanyo mu gihe badafite ingwate batanga.
Munyakazi Sadate, Umuyobozi wa Karame Rwanda, agaragaza ko imbogamizi mu guhabwa inguzanyo bidindiza zishobora gutuma hari ubucuruzi bufunga imiryango.
Ati” Hari imbogamizi zigihari cyane cyane ku ma sosiyeti mato ndetse naciriritse y’uko kugera ku mafaranga bibagora ariko icyambere tubanze twumve ko batageze ku mafaranga batava aho bari, ahubwo dushobora gushiduka harimo iziri kuva mu bucuruzi kugira ngo rero batere imbere n’uko bagira ubushobozi ku mafaranga kandi bakoroherezwa uburyo bwo kuyageraho. Ingwate ni ikibazo mu banyarwanda byagera kuri sosiyeti ntoya bikaba ikibazo kirenzaho”.
Munyakazi akomeza asaba amabank kutabananiza mu kubaha inguzanyo.
Ati” Badufashe kubona amafaranga tutagowe n’ingwate kuko hari ibigega by’ingwate bishobora kwishingira abantu, ariko n’ama banki agomba guhindura imyumvire akumva y’uko tugomba kugera ku mafaranga”.
Kamayiresi Jean D’Amour uhagarariye ihuriro ryabakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda avuga ko bari bakigorwa no kubona amafaranga badatanze ingwate ariko ko baganiriye n’amabanki babamara impungenge ko bigiye gukemuka.
Ati” Byatugoraga cyane kuko twajyaga kwaka amafaranga mu ma banki byagera hagati bakatubaza ingwate ugasanga nta ngwate dufite, kuko iyi segiteri nibwo ikizamuka yari yaraheze inyuma. Twabagaragarije impungenge tujya tugira, ariko zimwe bagiye bazitumara batubwira ko n’ibindi bisigaye twakwegera abayobozi ba psf bakabidusobanurira, gusa twishimiye ibyo batubwiye harimo ibyerekeranye n’inguzanyo udafite ingwate, ubu kampani zacu barashaka kuziha inguzanyo nta ngwate aho bazatanga miliyoni 350 tukaba ari ikintu twishimiye kuko byatugoraga cyane, twajyaga kwaka amafaranga mu ma banki byagera hagati bakatubaza ingwate bagasanga ntazo dufite”.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yihariye (SPIU)muri PSF, Burabyo Penny, avuga ko kuba bahuje abatanga ingwate n’abazisaba ari uburyo bwiza buzatanga igisubizo.
Ati” Twahuje abatanga ingwate n’abazisaba bakumvikana ko bagiye gukomeza kuganira ndumva twatangiye kubona igisubizo cyiza gukemura cya kibazo cyo kubona amafaranga, akazi kacu nka psf ni ukugira ngo duteze imbere abikorera niba rero tugiye kubahuza n’ababaha amafaranga tukabereka imbogamizi zihari mu kubona ayo mafaranga kandi bakaba bemeye ko bagiye kugerageza kwegera umucuruzi bakumva icyo akeneye, bazabona n’uburyo bworoshye bwo kumuha amafaranga akeneye ku girango yiteze imbere”.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane n’Ishoramari, Steven Biganiro, asaba amabank kureba icyo bakora n’icyo binjiza, aho kureba ku ngwate.
Ati” Ibigo bitanga inguzanyo cyangwa se ama banki, nk’uko byavuzwe mu biganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye haba aba mabanki, icyambere ni uguhindura uburyo ibigo bitanga inguzanyo byigamo amadosiye, turi mu bihe bigenda bihinduka aho abantu uyu munsi badakwiye kureberwa ku ngwate bafite ahubwo bakareba cyane cyane ibikorwa bakora nicyo binjiza aho kureba cyane cyane ku ngwate”.
Hagaragajwe ko hagiye kurebwa uburyo impande zose zagira ubufatanye haba iza Leta haba ibigo biciriritse n’ibigo bitanga inguzanyo hakabaho ubufatanye kugira ngo harebwe uburyo imbogamizi ibigo bihura nabyo zagenda zigabanuka.
Mukanyandwi Marie Louise