Home AMAKURU ADASANZWE. Baje bitwaje ubuhanuzi ngo bagiye kubakiza inyatsi maze barabiba inzu bayisiga yera!

Baje bitwaje ubuhanuzi ngo bagiye kubakiza inyatsi maze barabiba inzu bayisiga yera!

Uko iminsi igenda yicuma niko hagenda haduka ibikorwa bimwe na bimwe abantu bahamya ko bitigeze kubaho ukundi. Bamwe bagahamya ko ari ukubura imirimo kubibatera,abandi bati abantu babaye babi,abandi bati ni iminsi y’imperuka turimo.
Iyo ugenda hirya no hino usanga abantu bita abavugabutumwa bagenda bamamaza ubutumwa bwa Yesu akenshi baba banabwira abantu ngo bihane batazarimbuka. Abandi bakagenda bayambutsa ubutumwa runaka ngo bahanurira abantu ibigiye kuzababaho ngo cyangwa ibyo Imana yababatumyeho.
Hari abajya ahahurira abantu benshi nko: Mu masoko,ahategerwa amamodoka, munzira,…Ariko rero hari n’abasanga abantu mu ngo zabo bakabazanira ubuhanuzi runaka.  Rimwe narimwe bakabahanurira iby’amahoro,ubw’ubukire,iterambere ,…
Ni muri urwo rwego umuryango wa Karemera Pierre( utifuje ko amashusho yabo yashyirwa ku mugaragaro)  utuye mu karere ka Kicukiro hano mu mugi wa Kigali.Wasuwe n’abatekamutwe ngo ni abanyamasengesho maze barabiba hafi kumara ibintu byose munzu ngo bari kubakiza inyatsi.
Karemera umva uko yabitangarije umunyamakuru w’Ubumwe.com ati: “ Ubundi abantu baraje noneho baza ari abagabo bane badusanga mu rugo twese njye na madame n’abana bacu batatu, madame arabanza arabakira hanyuma bamubwira ko banshaka nanjye ni uko araza arampamagara ngo hari abakozi b’Imana banshaka ngo tuganire. Narabyutse ndagenda nanjye ndabasuhuza ni uko batangira kumbwira ibyo Imana yabatumye ku muryango wacu.
Ikigaragara baje batuzi neza kuko wumvaga batubwira n’ibintu byatubayeho kuko batubwiye n’ukuntu duheruka gupfusha umwana wacu mu mezi yashize, noneho ibyo byaboroheye mu kutubeshya nibizatubaho mu minsi iri imbere.
Ubwo bageze aho baraduhamagara ngo abantu bose bo muri ino nzu baze mu ruganiriro hanyuma badusengere twese hamwe kugira ngo batwirukaneho inyatsi. Ubwo twahamagaye abantu bose yewe n’umukozi wo mu rugo bategeka ko aza.
Ubwo begetseho umuryango wo hagati maze si ugusenga karahava, haciye nk’iminota 3 basenga uwari umeze nkaho ariwe uyoboye iki gikorwa yahise asaba bagenzi be 2 ko ngo bajya gusengera ibikoresho byose byo muri iyinzu kandi bagenda babikoraho kimwe kimwe. Ni uko baragenda baca mu muryango w’inyuma si ugutwara ibintu keretse icyabananiye gusa.
Babonye gahunda zabo zaciyemo batumyeho imodoka maze bayiparika inyuma bakajya batunda ibyo munzu bashyira mu modoka ,twe twakwumva ibintu bibomborana tukumva ko bari gusenga. Kuko umwe yarateruraga undi akaguma aho asenga. Kandi akenshi yavugaga igikoresho mu izina.
Ikintu nibuka ni uko numvise avuga ngo: Mana tukweretse iyi Gaz ijya ibatekera amafunguro turayihumanuye mu izina rya Yesu, burya bayisengeraga bayitwara! Ubwo natwe twari twakomeje gusenga ibintu byakomeye.
Bageze aho babandi batwaraga ibintu batangira gusenga basa nabasoza ubwo imodoka yari imaze kugenda itwaye ibintu,ariko indi ibatwara iri aho. Bahita abaza basanga ba bagenzi babo, bahita basenga isengesho ryo gusoza hanyuma barasezera  barataha ariko badusaba kutigora tubaherekeza ahubwo badusaba guhita dusenga ubwacu isengesho ryo gushima Imana kuko idukunda kandi itwitaho.

 Ngo turigushima Imana ko yatwoherereje abahanuzi naho ari abatubuzi!
Ngo turigushima Imana ko yatwoherereje abahanuzi naho ari abatubuzi!

Erega ubwo twarongeye tumara indi minota nk’itanu ngo turi gusenga dushimira Imana kuba yatwoherereje abahanuzi batubwira ibyacu! Ubwo ntitwamenye n’imodoka yabatwaye uko isa!”
Karemera yakomeje avuga ko yababajwe cyane n’ubu butekamutwe bwitwaje izina rya Yesu. Ati “Yesu uziko bamugize igikinisha cyabo kugeza aho banamwitwaza bagiye gukora ubugome n’ubujura nkaburiya. Ati byambabaje cyane n’ubwo byananteye kwibaza nib anta miti runaka baba bateye abantu kuburyo ubwenge bwose bucurama!
Umukozi ukora mu rugo ruturanye no kwa Karemera uzwi ku izina rya Kazungu  wabonye uko ibibyose byakorwaga niwe wavuze ati: “ Njyewe narabibonaga byose babikora ariko kuko narinzi neza ko banyirurugo bahari kandi numvaga bari gusenga,nahise nkeka ko ari nk’abantu basengana kuko uyu mudame wo muri runo rugo asanzwe ari umunyamasengesho.”
Karemera yatangaje ibintu byose batwaye ati: “ Matelas zose bazikuye ku bitanda,ama valises 3 n’ibyari bibitsemo ,inkweto zose zo munzu basutse mu mufuka,amasafuriya n’ibikoresho byose bibikwa mu kabati,gaz na cuisiniere ,radio na computer 2 zari munzu,frigo  ndetse n’utundi ducogocogo twinshi ntabona uko mvuga.
Karemera yashoje agira inama abantu bose ati: Mbasabye kugira amakenga ku muntu uwo ariwe wese kuko abaza bose bavuga izina rya Yesu ntabwo bose baba bazanywe no gusenga.
 
Mukazayire Immaculee

72 COMMENTS

  1. I’ve been absent for some time, but now I remember why I used to love this web site. Thanks , I¡¦ll try and check back more often. How frequently you update your web site?

  2. excellent post, very informative. I ponder why the other specialists of this sector do not realize this. You must proceed your writing. I’m sure, you’ve a great readers’ base already!

  3. Hello There. I found your blog using msn. This is an extremely well written article. I’ll be sure to bookmark it and come back to read more of your useful information. Thanks for the post. I’ll definitely return.

  4. Thank you for some other informative website. Where else could I am getting that kind of info written in such an ideal means? I have a undertaking that I’m just now running on, and I’ve been on the look out for such info.

  5. “One thing I would really like to discuss is that fat burning plan fast can be achieved by the proper diet and exercise. Ones size not only affects the look, but also the overall quality of life. Self-esteem, despression symptoms, health risks, plus physical abilities are disturbed in weight gain. It is possible to do everything right and still gain. Should this happen, a medical problem may be the culprit. While an excessive amount food but not enough exercising are usually guilty, common medical ailments and key prescriptions can easily greatly amplify size. I am grateful for your post in this article.”

  6. Thanks for giving your ideas right here. The other thing is that each time a problem appears with a laptop motherboard, people should not have some risk associated with repairing this themselves for if it is not done right it can lead to irreparable damage to the full laptop. Most commonly it is safe to approach the dealer of your laptop for that repair of motherboard. They’ve got technicians who’ve an skills in dealing with laptop computer motherboard troubles and can carry out the right analysis and undertake repairs.

  7. I do consider all of the ideas you have introduced for your post. They are really convincing and can certainly work. Nonetheless, the posts are very quick for starters. May you please extend them a bit from subsequent time? Thanks for the post.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here