Categories: Imikino

Basketball: APR na Patriots zirakizwa n’umukino wa gatanu

Ikipe ya APR Basketball Club yatsinze Patriots mu mukino wa kane wa kamarampaka banganya imikino 2-2, umukino wa gatanu ukaba ari wo ugomba guca impaka, kuko izawutsinda ari yo izakina final, aho izahura na REG BBC.

Wari umukino wa kane wa 1/2 muri itanu igize iya kamarampaka bagomba gutanguranwa, aho APR BBC yatsinze ikipe ya Patriots amanota 87 kuri 63.

APR yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo nibura itegereze umukino wa gatanu, kuko iyo iwutakaza yari guhita isezererwa, cyane ko Patriots yo yasabwaga intsinzi imwe gusa ikabona kugera ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya APR BBC yinjiye neza uyu mukino, bigaragara ko yari yiteguye bihagije itinya gutsindwa ngo ihite iva mu iriushanwa, ari yo mpamvu uduce twose tw’umukinoari yo yatwegukanye, itsinda ityo.

Agace ka mbere APR yagatsinze ku manota 23 kuri 16, agace ka kabiri APR BBC nako yagatsitse irusha mukeba wayo, kuko yakegukanye ku manota 20 kuri 14 ya Patriots, ari ko ikinyuranyo cyiyongera.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka APR iri imbere n’ikinyuranyo cy’amanota 13. Agace ka gatatu gatangiye, ikipe ya Patriots BBC yagerageje kureba ko yagabanya ikinyuranyo ariko APR ntiyayorohera, bituma na ko igatakaza kuko APR yagatsinze ku manota 18 kuri 15 ya Patriots.

Mu gace ka kane ari na ko ka nyuma, Patriots yakomeje kurushwa imbara, kuko APR yaje na ko kukegukana igatsinze ku manota 26 kuri 18 ya Patriots, byatumye umukino urangira ku giteranyo cy’amanota 87 ya APR BBC kuri 63 ya Patriots.

Nyuma yo gutsindwa kwa Patriots, bivuze ko amakipe yombi ubu anganyije imikino 2-2, hakazategerezwa umukino wa gatanu ari na wo wa nyuma uzakinwa kuri iki cyumweru, ndetse akaba ari na wo uzerekana ikipe izasanga REG BBC kuri final, kuko yo yamaze kugerayo nyuma yo gusezerera ikipe ya UGB.

Uyu mukino wakinwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025 muri BK Arena, ukaba wari witabiriwe n’abakunzi ba Basketball benshi.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

15 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago