Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ryemeje ko u Rwanda ruzitabira imikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), nyuma yo gusezerera Sudan y’Epfo mu mikino ibanza.
Ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukuboza 2024, u Rwanda nibwo rwasezereye Sudan y’Epfo ruyitsinze ibitego 2-1 mu gihe mu mikino ubanza Sudan y’Epfo yari yatsinze u Rwanda ibitego 3-2 biba ibitego 4-4 ariko Amavubi yemererwa gukomeza kuko yatsinze ibitego byinshi hanze.
Itike y’Amavubi yatumye asanga andi makipe yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ya Uganda, Tanzania na Kenya nayo yabonye itike yo kwitabira imikino ya CHAN.
CAF kandi yatangaje ko amakipe ya Angola, Burkina Faso, Centrafrique, Guinea, Niger, Nigeria, u Rwanda, Sénégal, Sudan na Zambia yamaze kubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma mu gihe Maroc itaranyuze mu mikino y’amajonjora nayo ifite itike.
Kuri iki Cyumweru, hateganyijwe imikino itanu nayo iratanga itike. Madagascar irakira Eswatini, Congo irakina na Guinée équatoriale, Uganda irakina n’u Burundi, RDC na Chad, mu gihe Mali irakina na Mauritania.
Iri rushanwa riteganyijwe gutangira tariki ya 1 kugeza 28 Gashyantare 2025 ikazakinirwa muri Uganda, Kenya na Tanzania.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yashimiye Amavubi…
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye ikipe y’igihugu Amavubi ku myitwarire idasanzwe yo gutsinda Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, cyane ku rukuta rwa X (Twitter), Minisitiri Mukazayire yashimiye Amavubi n’abafana bayo ku bufatanye no gushyigikira ikipe y’igihugu.
Yagize ati: “Turashimira ikipe yacu #Amavubi yakinanye ishyaka ikaba itahanye intsinzi. Iki ni ikimenyetso ko nidukomeza gushyiramo ikinyamwuga, umuhate no guharanira intsinzi, nta kabuza tuzagera kure! Turashimira abafana mwese twafatanyije gushyigikira ikipe yacu!”
Aya magambo yagaragaje ko intsinzi y’Amavubi ari intambwe ikomeye mu kugarura icyizere muri ruhago y’u Rwanda n’abanyarwanda kandi ko icyizere kigihari mu banyarwanda.
ufitinema A. Gérard