Categories: Uncategorized

Bitarenze 2027, urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga MW 43.5 ruzaba rwuzuye

Ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), cyatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II igeze ku kuri 57%, kandi ko bitarenze 2027 ruzaba rwuzuye rukazatanga Megawati 43.5 ziziyongera ku ngufu zakoreshwaga mu gihugu.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasuraga umushinga wo kubaka urwo rugomero ku mugezi wa Nyabarongo II, hagati y’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo n’aka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, agasobanurirwa ibihakorerwa ndetse akanirebera aho ibikorwa bigeze.

Uru rugomero uretse gutanga amashanyarazi, ruzanifashishwa mu kuhira imyaka, gukora ubwikorezi bwo mu mazi, kurinda imyuzure ya hato na hato yajyaga inafunga umuhanda uhuza Kigali n’Intara y’Amajyepho ahazwi nko kuri Ruliba, gutanga amazi meza, ndetse runashyirweho ibikoresho bitanga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Umukozi wa EDCL ushinzwe gukurikirana iby’uyu mushinga, Anicet Mushuti, avuga ko imirimo yo kubaka uru rugomero irimo kugenda neza nk’uko biteganyijwe.

Ati “Imirimo yatangiye muri 2022, ikaba izarangira muri 2027 urugomerorwuzuye. Ubu tuvugana imirimo yo kurwubaka igeze ku kigero cya 57%, tubona ari ikigero gishimishije, kandi twizeye ko intego twihaye yo kuzarangiza kuhubaka muri 2027 tuzayigeraho.”

Ikiyaga gihangano uru rugomero kizifashisha kizaba gifite uburebure bwa kilometero 67, uvuye aho kizaba kiri ugana mu Karere ka Nyabihu, ahitwa muri Vunga, ari na ho hazakorerwa ubwikorezi bwo mu mazi mu guhuza utwo duce.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru rugomero rwa Nyabarongo II izarangira itwaye asaga Miliyoni 214 z’Amadolari ya Amerika.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 hour ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

9 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago