Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bugesera: Inzego z’ibanze zakeburiwe mu muhuro w’iminsi 2

Bugesera: Inzego z’ibanze zakeburiwe mu muhuro w’iminsi 2

Mu karere ka Bugesera mu Ntara y’uburasirazuba hasojwe umwiherero w’iminsi ibiri wahuzaga za Komite Nyobozi z’Uturere tugize tugize iyi ntara


Ubwo yasozaga uyu umwiherero ku mugaragaro Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihigu, Musabyimana Jean Claude wa za Komite Nyobozi z’Uturere tugize Intara y’Uburasirazuba yanenze inzego zibanze kuko zananiwe kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umuceri none amatoni yawo menshi akaba ari gutikirira mu bubiko bw’abaturage.

Muri uyu mwiherero kandi abawitabiriye barebeye hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2024/2025, ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari, ubukangurambaga mu baturage ndetse na gahunda z’ibikorwa biteganyijwe gukorwa mu bihe biri imbere.

Ikibazo cy’ibura ry’isoko ku musaruro ahanini w’umuceri ngo abayobozi b’uturere baricecekeye bigeza ubwo bivuzwe n’umukuru w’Igihugu.

Mu minsi ishize nibwo inzego nkuru z’Igihugu zamenye iki kibazo ndetse bikanakomozwaho na Perezida Paul Kagame ko umuceri weze mu Karere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama ugera kuri toni ibihumbi bitanu wabuze isoko, ku wa 18 Kanama 2024 nibwo uwo muceri watangiye kugurwa n’Ikigo East Africa Exchange (EAX) gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kikazakorana n’uruganda Mashyuza Rice Mill n’uruganda COTICORI mu kuwutunganya.

Ubusanzwe ngo iyo umuceri usaruwe uba ugomba kujyanwa ku ruganda ugatonorwa ukajya ku isoko abantu bakawugura bakajya kuwurya, ariko haje kubaho ko muri toni zasaruwe zose hari izitarabashije kugurishwa, bitewe n’uko abawutonora bavuga ko uturuka hanze ushobora kuba uhendutse kurusha uhingwa mu Rwanda, ari nabyo byatumye ugurwa gake bigatuma toni zigera ku bihumbi 26 mu gihugu hose zibura abaguzi, zirimo izigera ibihumbi 5 zabuze aho zibikwa.

Mu kiganiro yagiranye na RBA Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri Akimara kurahirira ishingano zo kuba muri manda y’imyaka itanu yavuze ko ikibazo cy’umuceri wari warabuze isoko Leta yagihagurukiye kandi ko kigomba gukemuka.

 

Nd. Bienvenu

NO COMMENTS