Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bugesera: Ubucucike mu mashuri buracyabangamira imyigire

Bugesera: Ubucucike mu mashuri buracyabangamira imyigire

Nyuma y’imbaraga nyinshi Guverinoma yashyize mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Karere ka Bugesera, barahamya ko hari ibikiri imbogamizi.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere tw’u Rwanda aho guverinoma y’u Rwanda yashyize muri gahunda ibikorwa bitandukanye bijyanye n’uburezi, harimo ibikorwa byo kubaka amashuri, kugaburira abana ku mashuri, gushira abarimu benshi mu myanya hagamijwe guhindura imyigire n’imyigishirize igamije guteza imbere ireme ry’uburezi.

Ariko n’ubwo bimeze bityo mu mashuri yo mu karere ka Bugesera haravugwa ubucucike bw’ abanyeshuri bitewe n’intebe nkeya, ubuyobozi bwako buvuga ko iki kibazo bukizi ariko bugiye kwishakamo ibisubizo bufatangije na Minisiteri y’uburezi.

Muharagara ikibazo cy’ubucukike bwinshi mu mashuri yaba abanza n’ayisumbiye, ni mu Mirenge yose ariko by’umwihariko mu Murenge wa Mwogo mu bigo bya GS Rurenge na GS Kagasa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyari gifite insanganyamatsiko igira iti” Bugesera mu Rugendo rw’Iterambere” cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Ukuboza 2024 Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ubwo bucucike mu mashuri bashyizeho gahunda y’uko bamwe biga mbere ya saa sita abandi bakiga nyuma ya saa sita.

Ati” Ubucucike navuga ko ari hose aho wabona abana biga ari 2 gusa ku ntebe ni hakeya ahenshi usanga ari 3, 4 ndetse hari naho usanga barenze abongabo ari naho twafashe inzira y’uko bamwe biga mu gitondo abandi bakiga nyuma ya saa sita uratekereza rero bibaye ngombwa ko bose bigira rimwe ntabwo bahakwirwa”.

Mutabazi akomeza avuga ko nubwo hariho ikibazo cy’ubucucike ariko ku rundi ruhande ari igisubizo cy’uko abana bose boherejwe mu mashuri n’ubwo bahageze bakabura intebe ariko harimo hashakishwa uburyo budasanzwe bwo kugikemura.

Ati: Nibyo natwe twakoze ubugenzuzi mw’itangira ry’amashuri muri uyu mwaka w’amashuri tubona ko dufite ubucucike mu mashuri, tubona ko dufite ikibazo cy’intebe mu mashuri, ibi rero twarabihuje tuzi icyo dukeneye, mbere na mbere buriya ikibazo kiba kutamenya ko ufite ikibazo ibyo rero twarabimenye ikibazo kirahari ndetse twagisangije inzego nkuru ku rwego rw’Igihugu, ariyo mpamvu harimo hashakishwa uburyo budasanzwe bwo kugikemura kandi ikibazo cy’ubucucike navuga ko kinagaragaye kubera ikindi gisubizo cy’uko abana bose boherejwe mu mashuri kikaba ari kintu kiza n’ ubwo bahageze bamwe bakabura intebe abandi bakaba benshi mw’ ishuri ariko byibuze byatumye abana bava aho bari bose baza gutangira ishyuri”.

Mu guhangana n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri hakenewe intebe ibihumbi 20 murizo hamaze kuboneka intebe ibihumbi 3800 zatwaye Miliyoni zisaga 200 ,izindi ibihumbi 16000 zikaba zitegerejwe mu bufasha buva ku rwego rw’Igihugu burimo buganirwaho buzazana no kubaka ibindi byumba by’amashuri.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here