Ministre w’intebe wa Canada Justin Trudeau.
(Umugore ) Aubee, wahoze yitwa Jean Paul, (akiri umugabo), yabaye uwa mbere wemerewe kurangiriza igifungo cye muri Gereza y’abagore , ya West Coast Prison Justice Society, muri Canada.
“ Ntibisanzwe! “ Uwo ni Jennifer Metcalfe; umuvugizi w’iyi Gereza, ubivuga “Nakiriye muri iyi gereza abagabo benshi bahinduye ibitsina, bagafungirwa muri gereza zigenewe abagabo, aho bagiye batotezwa cyane n’izindi mfungwa ndetse n’abakozi bo muri Gereza”
Jennifer yongeraho ko Aubee yari amaze imyaka icumi asaba kwimurirwa muri gereza y’abagore.
Ministre w’ubutabera, Jody Wilson-Raybould yatangaje ko muri Canada bemera ubudasa no kwemerana.kandi ko Abanyacanada bose bagomba kumva batekanye.
“ Abahinduye ibitsina muri Canada nabo bagomba kugira uburenganzira nk’abandi bose”, avuga ku byerekeye itegeko ryashyizweho ryemerera abanyururu , bahinduye ibitsina gufungirwa aho bahisemo, Ministre yagize ati:” Iri tegeko rishyiriweho kubahiriza uburenganzira bwa buri wese kwiyumva uko abishaka ku byerekeye igitsina, rikaba kandi rigamije gukumira ihezwa, n’ivangurwa “
Aha twakwibuta ko Muri Ontario, hatowe itegeko riha uburenganzira leta bwo gutwara abana biyumvamo ikindi gitsina kitari icyo baricyo mu byukuri,bakifuza no guhindurirwa igitsina, ariko bakaba batabyemererwa n’ababyeyi babo. Leta ngo izajya ishyigikira uburenganzira bw’abo bana.
Abakristo bo siko babibona.
Jack Fonseca, umukristo uhagarariye umuryango “Campaign life coalition”, avuga kuri ririya tegeko ryiswe Bill yagize ati : Iri tegeko rigaragaje ubuyobozi bw’igitugu leta ya Canada irimo gushyira ku baturage bayo, kuva yabaho.” Akomeza agira ati “Ntimwibeshye, iri tegeko ni iryo gupfundikirana nko mu mva Abakristo n’abandi bantu b’abizera bafite abana bifuza guha uburere bukwiye.”
Jack Fonseca asoza avuga ko mu by’ukuri ririya tegeko ritashyiriweho kurinda abahinduye ibitsina, ko ahubwo ari iryo gupfukirana Abakristo, n’abandi banya Canada bafite uburenganzira bwo gutekereza ukundi, kandi bashyigikira ukuri”
Byavuye muri Christian Post.
MITALI Adolphe.
Home AMAKURU ACUKUMBUYE Canada:Umugabo wahinduye igitsina yemerewe gufungirwa muri Gereza igenewe Abagore.