Categories: Amakuru

Ethiopia: Hashyizweho iminsi itatu y’icyunamo kubera abasaga 100 bishwe n’inkangu

Muri Ethiopia, nibura abantu 102 barapfuye bazize inkangu zatewe n’imvura nyinshi yaguye kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru mu gace ka Gamo, mu majyepfo y’iki gihugu.

Kubwra iyompamvu, Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia yatangaje iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose, guhera ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe.

Iyi mibare y’abapfuye yatanzwe by’agateganyo n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ika ikomeje kwiyongera uko iminsi igenda ishira, kuko hagenda haboneka amakuru mashya. Ibikorwa byo gushakisha no gutabara abashobora kuba bagihumeka biracyakomeje.

Uretse abobantu byamaze kugaragara ko bapfuye, inzu 190 zarasenyuka, mu gihe abantu bagera ku 3,500 bavuye mu byabo. Abayobozi b’inzego z’ibanze mu gace ka Gamo, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Ethiopia, bavuga ko ibikorwa byo gushakisha bikomeje kuko hari abantu benshi baburiwe irengero, nyuma y’iyi nkangu ikomeye yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 10 rishyira ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe. Iyi nkangu yatewe n’iminsi myinshi yari ishize imvura igwa cyane mu majyepfo ya Ethiopia.

Ubutaka bwo mu misozi miremire yo mu Karere ka Gacho Baba, mu gace ka Gamo, bwuzuye amazi bituma bucica ari byo byabyaye inkangu. Imihanda yarengewe n’ibyondo n’ibisigazwa by’ibintu byasenyutse, bituma abatabazi bifashisha imashini mu gushaka imibiri y’abahitanywe n’iyi mpanuka.

Abayobozi bakomeje muri iki gihugu, bakomeje kuburira abaturage kwitwararika kuko hashobora kongera kubaho ibindi byago, kuko imvura n’ubu ikirinyinshi.

Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

10 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

18 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago