Home AMAKURU ACUKUMBUYE Gukora siporo bigabanya ibyago byo kurwara kanseri ku kigero cya 40%

Gukora siporo bigabanya ibyago byo kurwara kanseri ku kigero cya 40%

Abitabiriye Siporo ngaruka kwezi bibukijwe aKamaro ka siporo mu kugabanya ibyago byo kurwara Kanseri.

Kuri iki cyumweru taliki 4 Gashyantare 2024 mu Mujyi wa kigali habaye siporo rusange izwi ku izina rya CarFreeDay abayitabiriye basabwe kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri, kuko irinda ibyago byo kurwara indwara za kanseri zibasiye u Rwanda n’isi muri rusange basobanurirwa ko ukoze siporo aba agabanya ibyago byo kuba yayirwara ku kigero cya 40%.

Umunsi wo kurwanya kanseri uba buri mwaka taliki 4 Gashyantare, u Rwanda rwifatanya  n’ isi  kwita ku ndwara ya kanseri hagamijwe kuzirikana abayirwaye no gukomeza abafite ababo bahitanywe nayo. Insanganyamatsiko  Y’uyu mwaka iragira iti” Tuzibe icyuho mu kwita ku buvuzi no gutanga serivise ku barwaye Kanseri.”

Bamwe mu bitabiriye iyi siporo rusange bavuga ko bakoraga siporo ariko batazi ko yaba bimwe mu bisubizo byo kwirinda indwara ya kanseri ubu bakaba bagiye kwongera imbaraga mu kiyikora.

Uwase Juana ati” Nakoraga siporo ntazi ibyo ari byo, nzi ko ari ugushyushya umubiri gusa ariko menye ko 40% byo gukora siporo birinda indwara zo mu mubiri zitandura harimo na kanseri, Ubu ngiye kongera igihe najyaga nkora siporo byibuze buri munsi njye mfata isaha imwe nyikore”.

Kubwimana John nawe yari yitabiriye siporo avuga ko yumvaga kanseri zica abantu ariko atari azi ko siporo igabanya ibyago byo kuyirwara.

Ati” Nkubu nkanjye ndi umusore utananirwa gukora siporo byaba bibabaje ndamutse ndwaye kanseri kandi nakabaye nyirinda nkora imyitozo ngororamubiri”.

Dr Maniragaba Theoneste ushinzwe ishami ryo kuvura Kanseri muri RBC avuga ko bafite intego yo guhashya kanseri

Ati” Nk’ igihugu cyacu natwe ntitwatanzwe twabonye uburyo imibare imeze, dusanga indwara zibasira cyane igitsina gore ari kanseri y’ibere ndetse n’inkondo y’ umura, hakaza na porositate ku bagabo, hakaba hari gahunda yo gukora igenamigambi kugira ngo u Rwanda rube mu bihugu bya mbere bishobora guhashya kanseri y’ inkondo y’ umura kugeza muri 2030,”

Dr Maniragaba yakomeje avuga ko ibi byose bazabinyuza  muri gahunda yo gukangurira abantu kwipimisha hakiri kare, kwikingiza ku bana b’imyaka 12 no kuvura abagaragaweho n’uburwayi mu gihe uburwayi butaragera kure, abo bwageze kure bakavurwa ngo bukire, bagafashwa kubaho ariko batazahajwe n’uburwayi kandi bikazagenda neza”.

Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yasabye abitabiriye siporo rusange kujya bazikora cyane kuko biri mu birinda kurwara kanseri.

Ati” Siporo igira uruhare mu kurinda cancer hafi ya zose iyo ukora siporo  zose zibaho ushobora kuzigabanya 40%, kuko kanseri niyo mwanzi wa mbere w’ ubuzima. Ubu nicyo kibazo gikomeye cyane cy’ubuzima dufite ku isi hose, ariko iyi kanseri y’inkondo y’umura yo dushobora kuyirandura kuko ifite urukingo, ndetse ishobora no kuvurwa kare igakira, mu minsi iri imbere turaza gushyiraho uburyo bwo kuyirandura, mu Rwanda tukaba twaba igihugu cya mbere kibigezeho dufatanije n’abafatanyabikorwa”

Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yibukije ko kanseri zose siporo izigabanya ibyago byo kuzirwara ku kigero cya 40%

Dr Sabin yanavuze k’uyu munsi ngarukamwaka wo kurwanya kanseri.

Ati” Uyu ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri ku isi hose twibukiranya ububi bw’iyi ndwara kuko ari indwara idafitiwe igisubizo kirambye ku isi, hari icyo twakora ngo tuyirwanye nk’imyitozo ngororamubiri kuko ifitanye isano n’uko twirinda indwara zitandura cyane cyane gukora imyitozo ngororamubiri nk’ibi twakoze uyu munsi bifasha umubiri kurwanya indwara nyinshi harimo na kanseri tukaba twazigabanya bitewe n’uko umubiri wacu ukora neza”.

Imibare y’ikigo cy’ igihugu cy’ubuzima RBC yo mu  mwaka wa 2022, kanseri y’ibere iza imbere hagakurikiraho iy’inkondo y’umura, iya porositate ikaza ku mwanya wa gatatu, hakaza izifata mu rwungano ngogozi nk’ igifu ndetse n’izo mu rura runini.

 

Mukanyandwi Marie Louise

NO COMMENTS