Home AMAKURU ACUKUMBUYE Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’abakize Kanseri barakangurira abanyarwanda kwisuzumisha hakiri kare

Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’abakize Kanseri barakangurira abanyarwanda kwisuzumisha hakiri kare

Mu Rwanda hatangijwe igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka ububi bwa Kanseri no kurushaho kuyirwanya.

Imibare igaragaza y’uko abantu barwara kanseri hafi 1/2 baba batabizi ko bayirwaye,ikamenyekana indwara iri hafi guhitana ubuzima bw’abantu haba mu Rwanda no ku isi muri rusange.

Abarwaye bagakira indwara za Kanseri,ndetse n’inzego z’ubuzima barakangurira abantu bose muri rusange kwisuzumisha iyi ndwara kenshi, no kwirinda inzoga nyinshi n’itabi mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara.

Umuyobozi wa Philippa Kibugu Decuir ni umwe mubarwaye kanseri y’ibere akayikira, agira inama abanyarwanda kwisuzumisha kare bakivuza kare kuko biba bishoboka ko bakira.

Ati” Ndagira ngo mbwire abanyarwanda bose ko bakwiye kwikunda, bakimenya, bakisuzumisha kugira ngo tubeho dufashe igihugu cyacu, namenye iyi ndwara hakiri kare barambaga ndayikira, niba narakize n’abanyarwanda bose bakira”.

Umuyobozi wa Philippa Kibugu Decuir ni umwe mubarwaye kanseri y’ibere akayikira

Dr Francois Uwinkindi ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura harimo n’indwara za Kanseri muri RBC avuga ko iyi ndwara ihangayikishije.

Ati” Mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi imibare yerekana ko abarwara kanseri bagenda biyongera ugendeye uko twari tumeze mu mwaka wa 2007 twabonaga abarwayi bagera kuri 650 barwaye Kanseri, ariko ubu imibare dufite yabaza kwivuza mu Rwanda, iratwereka ko dufite abantu 5300 bashyashya barwara kanseri twavugako biri kugenda bizamuka”.

Dr Uwinkindi asaba abanyarwanda kugana amavuriro hakiri kare kugira ngo usanganywe kanseri afashwe.

Ati” Ikintu cyambere twagakoze ni ubukangurambaga abantu bakamenya indwara za kanseri, ibimenyetso byayo ni ibihe, twakora iki kugira ngo tuzirinde, twabona dufite ibyo bimenyetso tukihutira kujya kwa muganga kugira ngo abaganga babashe kudufasha hakiri kare, kuko izi cancer iyo zibonetse hakiri kare ubasha kuvurwa ugakira, kuko iyo umurwayi aje byaratinze yarakwiriye mu mubiri wose kumuvura biragorana ndetse akenshi ntavurwa ngo akire.”

Akomeza agaragaza ko atari mu Rwanda gusa, ahubwo  n’ahandi hose ku isi kugira ngo umuntu avurwe akire  aba yisuzumishije hakiri kare”.

Minisitiri w’ubuzima Dr, Nsanzimana Sabin avuga ko kanseri zikunda kugaragara mu Rwanda harimo iy’ ibere niy’inkondo y’umura zibasira abari n’abategarugori

Ati” Kanseri  y’inkondo y’umura bigaragara ko iza ku mwanya wa mbere ndetse no mu guhitana abantu, ubona ko mu minsi iri imbere izagenda icika bitewe nuko hari urukingo rwitwa HPV tumaze imyaka irenga icumi duha abana b’abakobwa ndetse n’ababyeyi bakuru bashobora kurufata, kugira ngo rurinde virusi ituma iyo kanseri ibaho ari nayo dukingira. Abahawe urwo rukingo bakiri abana icyo gihe ubu benshi batangiye kuba ababyeyi, kuribo hafi 95% barubonye bibarinda kuba barwara iyo cancer, abari barakuze urwo rukingo rutaraza nibo turi kubona benshi bayirwara, ubu ikiri gukorwa ni ugusuzuma abantu hakiri kare”.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yo mu 2020 yagaragaje ko mu bagore bagera kuri miliyoni 2,3 basanganywe kanseri y’ibere, abagera ku bihumbi 685 bahitanywe nayo.

Mu Rwanda naho irahangayikishije kuko nko mu 2021 habaruwe abagera ku bihumbi 4890 barwaye kanseri muri rusange, kanseri y’ibere niyo yari yiganje kurusha izindi kuko yari ku kigero cya 13.7%

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here