Home AMAKURU ACUKUMBUYE #Kwibuka 30: Abagize ihuririro ry’impu n’ibizikomokaho mu Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe...

#Kwibuka 30: Abagize ihuririro ry’impu n’ibizikomokaho mu Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abagize ihuriro ry’impu n’ibizikomokaho mu Rwanda (Kigali Leather Cluster)  basuye urwibutso rwa Gisozi bifatanya  n’abanyarwanda ndetse n’isi yose muri gahunda  yo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane  taliki 11 Mata 2024, cyatangijwe  n’urugendo berekeza ku rwibutso rwa Gisozi gushyira indabo no kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Igikorwa cyatangijwe no gushyira indabo no kwunamira ahashyinguwe Abazize Jenoside

Tuyizere Peace avuga ko kuba yasuye urwibutso nk’urubyiruko bizatuma ashishikariza bagenzi be kurwanya abashaka kugarura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati” Nk’urubyiruko twebwe mbaraga z’Igihugu nitwe tugomba gutanga ihumure mu bakivuka n’abarokotse Jenoside. Umusanzu wanjye ni ugushishikariza urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside twigira ku mateka ariho, ku buryo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi mu Rwanda tukanarwanya abazana ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu cyacu”.

Jean Damour Kamayirese uhagarariye ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda yagarutse ku mateka mabi yaje kuganisha kuri Jenoside,

 

Kamayirese Jean Damour uhagarariye ihuriro ryabakora ibikomoka kumpu mu Rwanda

Ati” Amateka yabereye mu Gihugu cyacu ni amateka adasanzwe kandi ababaje nka Kigali Leather Cluster (KLC) icyo duharanira ni ukubwira abagifite ingengabitekerezo ko bibeshya cyane kuko abanyarwanda twashyize hamwe, turi bamwe, dufite umurongo umwe wo kubaka igihugu cyacu dusigasira ibyagezweho. Abagifite ingengabitekerezo bashatse bahindura imyumvire yabo kuko intego yacu nk’abanyarwanda ni igishyira hamwe tukubaka igihugu cyacu”.

Kabayiza Alex Umujyanama mukuru mu bya tekinike muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) avuga ko iki gikorwa kiba kigamije kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994

Ati” Ni igikorwa cyo kwibuka kireba abanyarwanda bose muri rusange by’umwihariko uyu munsi nka Minisiteri twifatanije n’ikiciro kimwe cyabakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda hagamujwe kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda”.

Kabayiza Alex Umujyanama mukuru mubya tekinike muri Minisiteri y’Uburuzi n’Inganda.

Alex akomeza avuga ko abantu bakwiye kwigira ku mateka yabaye mu Gihugu cyacu  bakarwanya abagifite ingengabitekerezo

Ati” Niyo mpamvu dushishikariza abantu gufata umwanya wa kino gikorwa, ikintu cyambere kibaho ni uko abantu baba bakwiye kwigira kw’aya mateka, turabizi ko hari abagifite ingengabitekerezo ariko aba baba baje kunamira abazize Jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994, ni umusanzu mwiza  ufatika wo kugira uruhare mu kugira ngo ingengabitekerezo idakomeza gukwirakwizwa kuko iyo baje hano abantu bariga, babona ibyabaye, kandi babona n’ukuri, ntabwo rero ibyo byabaca intege kuko si ikintu cyakoma munkokora abantu bamaze gusobanukirwa no kwiga ku mateka bamaze kubona ko ibintu hari aho byageze kuko uyu munsi aho turi ni aho kureba imbere”.

Urubyiruko mubitabiriye iki gikorwa

MINICOM yakanguriye n’bindi byiciro byose mu mirimo bakora  ko iki gihe kiba kigomba kubaho kugirango abantu banigire ku mateka anabibutsa ko igikorwa cyo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi  ari igikorwa kireba abanyarwanda bose muri rusange nta mwihariko urimo.

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here