Abakora umwuga w’ibaruramari ry’umwuga basanga kimwe mubyo uyu mugabane w’Afrika ukeneye ari uguhuza imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri uyu mwuga nka kimwe mu byarushaho guteza imbere imikorere iciye mu mucyo.
Byagarutsweho ubwo hasozwaga inama nkuru ya kane y’ababaruramari b’umwuga bo mu karere k’Afrika y’iburasirazuba kuri uyu wa gatanu taliki 19 Mata 2024 aho abayasoje bishimira ko ibyo bari biteze muri iyi nama byabashije kwigwaho.
Bavuga ko uyu wabaye umwanya mwiza wo kurebera hamwe uko hakurwaho imbogamizi zikizitiye uyu mwuga ndetse no guhuza imikorere yabo n’ikoranabuhanga rigezweho .
Karunda Elizabeth umubaruramari w’umwuga muri Kenya avuga ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kubabaruramari wasangaga ryirengagizwa,
Ati” kimwe mubyo twarebeye hamwe muri iyi nama ari nacyo cy’ingenzi ku babaruramari ni ibyerekeye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ibyo usanga rimwe na rimwe twirengagiza cyangwa tukabyegeka ku bandi, ariko twaje gusanga ikoranabuhanga by’umwihariko iry’ubwenge buhahano ari bimwe mubyadufasha kwagura imikorere yacu ndetse no gukorera mu mucyo binyuze muri serivise dutanga”.
Gahungu Frederick Umubaruramari w’umwuga mu Burundi avuga ko bizabafasha gukomeza guteza umwuga imbere.
Ati” Mwabibonye ko umwuga wagumye utera imbere hari abagize ibyo batugezaho harimo ibintu bishyashya kuko ikorana buhanga risigaye ryarateye imbere”.
Keto Kayemba umubaruramari w’umwuga ukomoka mu gihugu cya Uganda avuga ko uku guhuza imikoranire bizabafasha gutanga serivise nziza zuje ireme
Ati” Turimo turagerageza kwagura imbaraga zituruka ku guhuza imikoranire yacu muri Afrika mu rwego rwo gutanga serivise z’ububaruramari zuje ireme kandi iryo baruramari naryo rikaba rikozwe mu mucyo kandi ntekereza ko ibyo ari kimwe mubikenewe cyane kuri uyu mugabane rw’Afrika”.
Obadiah Biraro Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’ababaruramari mu Rwanda avuga ko isoko rusange ry’Afrika ari kimwe mu byagaragajwe ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rizagira imikorere inoze yubakiye kubabaruramari b’umwuga.
Yagize ati” Inama nk’iyi ibyo abirabura bibwira ko ari ibibazo tubereka ko atari ibibazo bitwara igihe ariko twerekana ko iyo bikozwe kinyamwuga ko ibibazo bimwe bigenda byikemura”.
Ni ihuriro ribaye ku nshuro ya kane ry’ababaruramari bo mu karere k’Afrika y’iburasirazuba imaze iminsi 3 iteraniye i Kigali yitabiriwe n’ababaruramari ndetse n’abafite aho bahufiye n’uyu mwuga bagera kuri 600 baturutse mu bihugu 19 byo kuri uyu mugabane.
MUKANYANDWI Marie Louise