Home AMAKURU ACUKUMBUYE Imvura nyishi yaraye iguye yatumye amazi ava muri Parike yangiza amazu n’imirima

Imvura nyishi yaraye iguye yatumye amazi ava muri Parike yangiza amazu n’imirima

Imvura yaraye iguye mu ijoro ryo kuwa 29 Mata 2024 mu Ntara y’ Amajyaruguru mu Karere kamusanze yabaye intandaro  y’amazi aturuka muri parike y’ibirunga yiyongera, ata inzira yanyuragamo asandara mu mirima y’abaturage naho batuye anasenya n’amwe mu mazu.

Bamwe mu baturage batuye aho aya mazi yibasiye, mu Karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve, Akagali ka Buruba bavuga ko iyi mvura yari iteye ubwoba kuko yatwaye imirima yabo ikinabasenyera.

Umwe ati” Imvura yari akangari inkuba ziri gukubita, imirabyo irabya, imvura imaze guhita dusanga imyaka n’amazu byagiye, yantwariye imirima itatu nari narahinzemo ibirayi n’ibishyimbo ubu ndi mu gihombo”

Undi ati” Aya mazi yatangiye kuza saa mbiri z’umugoroba imvura igwa buhoro buhoro amazi yamanukaga mu ishyamba akuzura mu matafari y’inzu no muri fondasiyo aribyo biri gutuma inzu zigwa tunareba”.

Akomeza agira ati” Aya mazi ukuntu  yari ameze yari ateye ubwoba nawe ubwawe uri kubyibonera ni ugufata umugezi wa Ruvumu,  umugezi wa Nkogote n’indi tutamenya ubwoko bwayo igahurira hamwe, akiroha mu mugezi wa Cyuve ukaba mutoya”.

Imvura yatwaye imyaka yari yarahimzwe

Aya mazi aturuka muri parike y’igihugu y’Ibirunga yabaye menshi yangiriza abaturage batuye mu Murenge wa Cyuve muri Musanze yanangirije abatuye mu murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera kuko imyaka imwe yagiye itembanwa n’amazi  n’amazu agacengerwamo n’amazi.

Ingamba Leta yari yarafatiye ikibazo cy’amazi menshi aturuka mu birunga hacukuwe icyobo kinini kiyafata ariko abaturage bavuga ko  kuri ubu cyari cyuzuye amazi yageze hejuru gusa iyo kitahaba amazi aba yangije byinshi  kurushaho, bagasaba ko ibyobo bifata amazi byakongerwa .

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze NSENGIMANA Claudien avuga ko imvura yari nyinshi koko, yanangije imyaka  myinshi n’amazu akangirika ariko bagiye gushakira abahuye n’ibi biza aho baba bari no kubafasha kuba babonye ibikoresho by’ibanze.

Ati” Turashima Imana ko ntawahaburiye ubuzima ikindi twabonye imvura koko yangije imyaka myinshi nubwo hataraboneka raporo igiragaza ikintu ku kindi, ariko bigaragara ko imyaka ya giye, n’amazu  yangiritse, tugasaba ba Gitifu b’Imirenge n’Utugari ko badukorera raporo bakagaragaza imiryango yavuye mu mazu yayo, ababashije kubona aho bacumbika, ariko noneho mu buryo bwihuse abatabonye aho bacumbika bakarara bahabonye, hakanakorwa raporo y’ibyangiritse nk’ibikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi kugira ngo bishakwe mu buryo bwihuse bibe byabafasha”.

Ibice byasuwe n’abayobozi birimo umurenge wa Cyuve, Gacaca aho amazi menshi yasenye inzu z’abaturage akanangiza imyaka yabo.

 

Mukanyandwi Marie Louise

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here