Home AMAKURU ACUKUMBUYE Migeprof n’ibigo bakorera hamwe basuye urwibutso rwa Ntarama

Migeprof n’ibigo bakorera hamwe basuye urwibutso rwa Ntarama

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango ( Migeprof) n’ibigo bakorera hamwe basuye urwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera bunamira imibiri iruhukiye muri uru rwibutso.

Iyi Minisiteri yasabye abantu kubaka imiryango irangwamo amahoro kuko byatuma imiryango itigisha amacakubiri nk’ayagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Angelique Mukarukizi ni umwe mubarokokeye i Ntarama avuga ubuzima bwari bugoye baciyemo asaba abakoze Jenoside ko bakwiye gusaba imbabazi abo bayikoreye kuko biruhura umutima.

Ati” Uwumva yariyambuye ubumuntu nace bugufi asabe imbabazi abo yahemukiye kuko ariwo muti w’icyomoro cyomora inkovu.  Kuko njyewe uwanyiciye yaje kunsaba imbabazi, ariko mbere twahuriraga mu nzira nkumva ko agiye kongera kunyica, ariko avuye muri gereza ateye intambwe aza mu rugo, kujya kumwakira nabanje gutinya, ngeza aho ndavuga nti, ntabwo nahawe roho y’ubwoba yayindi insubiza mu bucakara bw’icyaha numva sinzi aho imbaraga ziturutse, aranganiriza ati ni leta mbi yabiteye.”

Angelique Mukarukizi, avuga ko imbabazi ari ipfundo ryo kwongera kubaho.

Evode Ngombwa umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu( Minubumwe) yavuze ko abahungiye kuri kiriziya ya Ntarama ahari urwibutso bahahungiye  bazi ko bahabonera   ubuhungiro ariko siko byagenze.

Ati” Aha hari santarare ya Ntarama abatutsi bari bahizeye amakiriro nk’uko byari bisanzwe kuko iyo havukaga ikibazo mu rwego rw’Igihugu cyangwa ibibazo by’umutekano muke, iyo abatutsi batotezwaga  bageragezaga guhungira kuri kiriziya, santarare ya Ntarama. Abatutsi batangiye kuhagera taliki 9 Mata ubwo bari bameneshejwe hirya no hino ku musozi aho bageragezaga kwirwanaho bageze aha ntibabonye ubafasha”.

Niyitanga Irénée, Umunyamabanga Mukuru wa IBUKA avuga ko kwibuka ari inzira nziza yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo

Ati” Kwibuka, Ibuka ibibona nk’inzira nyayo yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo, kuko mu gihe cyo kwibuka abantu turebera hamwe uko Jenoside yateguwe, ingaruka zayo ku bene Gihugu bityo tugafata ingamba zo guhangana n’uwariwe wese uhembera ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Bunamiye imibiri iruhukiye mu kubasubiza icyubahiro bambuwe.

Minisiteri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango  Dr. Valentine Uwamariya  isaba abantu kubaka imiryango irangwamo amahoro

Ati” Mboneyeho umwanya wo kwihanganisha imiryango y’abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi,  nk’uko kandi  byagarutsweho Jenoside ntizongera ukundi muri uru  Rwanda, nkabasaba mwese gukomeza gufatanya mukubaka imiryango irangwamo amahoro, irangwamo urukundo, ubumwe n’icyizere by’ejo hazaza”.

Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko imiryango igomba guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruruhukiyemo imibiri yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 5, ariko rukaba rufite umwihariko w’uko hiciwemo abagore batwite ndetse n’impinja.

Bati” Jenoside ntizongere ukundi.”

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here