Bamwe mu banyeshuri barangiza mu mashuri y’imyuga bavuga ko bigoye kubona aho wimenyereza umwuga mubyo biga mu gihe utishoboye, kuko bisigaye bisaba kuba wifite.
Iraguha yvette akora mu kigo cya Don Bosco Gatenga avuga ko hakiri imbogamizi mu kubona aho bimenyerereza umwuga bityo bikabagiraho ingaruka.
Ati” Hari aho ujya gusanga barakwishyuza amafaranga arenze ubushobozi ufite, hakaba aho bakwaka ibihumbi 100 cyangwa se munsi yaho ugasanga bibaye ngombwa ko sitaje uyikora cyangwa ukayireka, bikatugiraho ingaruka kuko abanyeshuri ntituba dufite ubushobozi bungana, ugasanga ab’abakire nibo babonye ubwo bushobozi abakene bakabubura, bikaba ngombwa ko abafite amafaranga aribo bakora iyo sitaje abatayafite ntibayikore”.
Habimana Nyandwi Sostain umunyehuri mu kigo cy’Abaseriziyani cya Don Bosco Gatenga nawe avuga ko kwakwa aya mafaranga kugirango ubone sitaje ari imbogamizi
Ati” Mubigendanye no kwimenyereza umwuga,uragenda wasaba sitaje ugasanga imyanya irabuze, ugasanga duciwe n’amafaranga yo kugira ngo dutangire sitaje kandi kuyabona ni imbogamizi bitewe n’aho ariho, baca guhera ku bihumbi 30 kuzamura mu bihumbi 50 kuyabona biba bigoranye, tukifuza ko kubera ko umunyeshuri aba atarabona ubushobozi bwo gutanga aya mafaranga, kandi uba ugiye kwimenyereza umurimo atari ugukora, amahoteri yajya atworohereza”.
Bavuga ko bigira ingaruka kuri wa munyeshuri udafite ubushobizi bwo kwishyura iyo sitaje kuko abatabashije kuyikora hari ibyo batunguka kuko sitaje igira ibyo yongera kubyo bize mu ishuri cyangwa batanize, kuko mw’ imenyereza mwuga bahakura byinshi mubyo batabonye mu ishuri, bagasaba ko bakoroherezwa mu kubona iyimenyereza mwuga cyangwa ibigo by’amashuri bigaho bikabafasha kuyibona.
Jean Pierre Turabanye akaba umupadiri w’umuryango w’Abaseriziyani muri Don Bosco Gatenga akaba n’Umuyobozi wacyo nawe agaruka ku mbogamizi z’abanyeshuri mu kubona aho bimenyerereza umwuga ko bikigoranye.
Ati” Hari imyuga usanga ahantu ho kwimenyerereza ari hake nko mubijyanye no gukora amazi abenshi bajya muri Wasac cyangwa mu bigo bikorana nayo , ariko ntibashobora kubona ahantu henshi babakira bitewe n’umubare bafite, ikindi abakora sitaje mubijyanye n’amahoteri n’ubukerarugendo rimwe na rimwe babasaba amafaranga kugira ngo nagira igikoresho yangiza abashe ku cyishyura ugasanga ababyeyi benshi bafite ubushobozi buke , bigatuma abana bimenyerereza umwuga mu ma Hoteli aciriritse, utamubona nka Serena kuko bamusaba amafaranga ari hejuru, ugasanga hari n’ama Hoteli afite amabwiriza yayo ko batakira abarangije segonderi bakira aba kaminuza gusa bikaba ikibazo,tukaba turi kuganira na RTB ( Rwanda Tvet Board) ngo bakore ubwo buvugizi”.
Cyiza Vedaste umukozi muri RTB ukora mw’ishami rishinzwe gutegura integanyanyigisho ndetse n’imfashanyigisho zigishwa mu mashuri ya TVET asaba abayobozi b’amakampani atanga amasitage korohereza ababagana kuko ibyo bahigira ni ubumenyi bahavana aribyo nabo baba bakeneye ku mukozi bifuza gukoresha.
Ati” Birumvikana ni ubufatanye n’abikorera kuko bariya banyeshuri baba bari gutegurwa n’ubundi nibo bategurwa kuburyo bazajya gukorera ba bandi bikorera, abikorera bagomba kumva ko ejo cyangwa ejobundi bitewe n’abo yifuza bamukorera ahubwo niwe ukwiye gufata iya mbere yo kumva ko ba banyeshuri bagakwiye kuza bagakorera iwe bimenyereza umwuga kugira ngo umuyeshuri azamukane n’ibigezweho bikorerwa aho akorera, cyane ko ashobora guhita anamukenera kuburyo yahita amukoresha.”
Agaragaza kandi ko mu kwimenyereza umwuga abikorera bagakwiye kubanza kubigira ibyabo bakumva ko abo bakeneye kuzakoresha mu gihe kiri imbere aribo bakabigizemo uruhare kugira ngo babategure kurwego bifuza ko bazabamo abakozi bifuzwa”.
Mukanyandwi Marie Louise