Umujyi wa kigali uvuga ko mu rwego rwo kurwanya ibiza byibasira abaturage ufite intego yo gutunganya ibishanga bibarizwa muri uyu Mujyi kuko bizafasha kurwanya inkangu ziterwa n’imvura.
Ibi bizaba ku bufatanye na Minisiteri y’ibidukikije ndetse binyuze mu kigo kirengera ibidukikije REMA kugira ngo uyu mushinga wo gutunganya ibishanga ushyirwe mu bikorwa, kandi hakagaragazwa ko muri ibyo bishanga bizatunganywa harimo igishanga cya Rwampara, Rugenge ahazwi nka rw’Intare, igishanga cya Nyabugogo, kibumba, ndetse,na Gikondo.
Umuyobozi w’umugi wa Kigali Nsengiyumva Samuel avuga ko bizafasha kurinda ya mazi aturuka ku misozi akuzura hirya no hino.
Ati” Bizaba ari ahantu hanini harimo ubusitani, inzira z’abanyamaguru n’ibindi bikorwa bizafasha abaturage kwidagadura ariko byose bigakorwa ku buryo ya mazi yose aturuka ku misozi akikije ibishanga byose bizatunganwa abasha kugira ahantu ajya aho kugira ngo agende yuzura hirya no hino”.
Umujyi wa Kigali kuri ubu urishimira ko ikibazo cy’ imfu ziturutse ku myuzure isanga abaturage mu mazu yabo cyavuyeho iziba ari iz’ibiza bishingiye ku nkangu, ariko ko no gutunganywa kw’ibishanga bizatuma n’amazi yajyaga agenda yuzura henshi agabanuka.
Mukanyandwi Marie Louise