Mu gihe benshi mu bakurikifranira hafi iby’iyobokamana ndetse bakanagendera ku byanditswe byera bahamya ko Isi ishobora kuba iri mu minsi ya nyuma,hari bimwe mu bisa n’ibigeragezo byakomeje kugenda bigaragara.
Umugezi wo muri Siberia,hafi y’umujyi w’igihugu cy’Uburusiya wahindutse umutuku,abayobozi batangaga raporo y’uko byagenze mu gihe abaturage bo basigaye bareba uko byagenze .
Gusa nubwo ibi byabaye bamwe bakavuga ko ari ihindagurika ry’Ikirere ariko iyo urebye muri Bibiliya usanga ibi byarahanuwe.
Mu gitabo cy’Ibyahishuwe 16:4 haranditse ngo “Uwa gatatu asuka urwabya rwe mu nzuzi n’imigezi n’amasoko, na byo bihinduka amaraso.”
Umuntu yabwiwe kuby’izo nzuzi zizahinduka amaraso ,mu gihe isi isa nkaho itaragera muri icyo gihe cy’ubuhanuzi.Ibi byakagombye kumvikana ko umugezi wa Siberia kuba wahindutse amaraso ni ikimenyetso cy’ibigiye kuba.
M’ubusanzwe imigezi ntabwo ikunze guhinduka amaraso ndetse n’abazi ibijyanye n’ubumenyi bw’isi nabo ntabwo bapfa kubisobanura.
Gusa,amakuru aturuka muri ministeri y’ibidukikije yo mu Burusiya avuga ko ngo uwo mugezi wandujwe n’ibintu batazi ibyo ari byo ariko ngo ni ibinyabutabire.
By : Zarcy Christian