Home AMAKURU ACUKUMBUYE Menya Amateka.ubuzima bwa Papa Yohani wa XXIII wagizwe umutagatifu

Menya Amateka.ubuzima bwa Papa Yohani wa XXIII wagizwe umutagatifu

Papa Yohani wa XXIII, yavutse taliki ya 25.11.1881, avukira ahitwa Sotto il Monte ho mu gihugu cy’Ubutaliyani. Amazina ye bwite ni Angelo Giuseppe Roncali. Yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti 10.08.1904, yatorewe kuba Papa 28.10.1958, maze yitaba Imana ku wa 03.06.1963 i Vatican afite imyaka 81.

PAPA YOHANI WA XXIII
PAPA YOHANI WA XXIII

Yavukiye mu murayango w’abana 14, se Giovani Battista Roncali na Nyina Marianna Giulia Mazzolla bari abantu badahambaye cyane. Agejeje imyaka 12 Angelo yinjiye mu iseminari Ntoya abifashijwemo na Nyirarume Luigi Sturzo ari nawe wari waramubyaye muri Batisimu. Kubera ko yari umuhanga yaje kwemererwa gukomereza amashuri mu Iseminari ya Dell’Apollinaire y’i Roma. Mu mwaka wa 1901, yabaye umusirikare muri batayo ya 73. Mu wa 1904, yabaye Padiri, nyuma gato aba umunyamabanga wa Musenyeri Giacomo-Radini- Tedeschi, Umushumba wa Diyosezi ya Bergame, akigisha  no mu iseminari y’aho i Bergame. Mu byo yakundaga gusoma harimo ubuzima bwa Mt Charles Borrome, Mt Fransisko w’Assize na Gregoire Barbarigo, agakunda gusoma imyanzuro y’Inama Nkuru ya Trente, kandi agakunda kwigisha abakiristu amateka ya Kiliziya.
Yaje no kuba umuyobozi wa Roho mu iseminari ya Bergame; bitewe n’ukuntu yakoraga neza imirimo ye, Cardinal Wllem Mirinus Van Rossum yifuje ko yajya gukora i Vatican, ariko we ntiyabyishimira asubiza agira ati:”Ndi umuntu ushobora ibintu bike, Nandika buhoro cyane. Ndi umunebwe kuva mu bwana, kandi n’iyo ndi mu kazi nkunda kwirangarira”, ibyo ariko ntibyabujije Papa Benedigito wa XV kumwinjiza mu mirimo yo mu Biro by’i  Vaticani (Propaganda Fide).
Mu mwaka wa 1925, Papa Piyo wa XI, yamugize Umwepiskopi, intego ye yari: “Obediente et pax”. Icyo yaharaniraga ni ugushyira urukundo mu Bikorwa.
Kuva mu mwaka wa 1935 kugeza mu wa 1944 , yabaye intumwa ya Papa muri Turquie n’Ubugereki, muri ibi bihugu kugaragaza ubukristu ntibyari byoroshye, ibi byamusabaga kugenda yambaye imyenda itagaragaza uwo ari we, nawe ubwe yitangarije ko “ukomeza kuba umupadiri waba wambaye ipantalo cyangwa ikanzu”, bityo ntibyamubujije kugira uruhare rukomeye muri kiriya gihe cy’intambara ya II y’isi yose, afasha impunzi zafaga mu Burayi, abarokotse ubwicanyi bwakorerwaga abayahudi( yaborohereje kubona impushya zibafasha kwambukiranya uburayi bagana muri Palestine, afatanya na Croix rouge gutanga imyambaro n’ibiribwa, yafashije abayahudi 25,000 kurokoka abanazi, anorohereza Radio Vatican kumenyekanisha ibiri kuba, ibi byatumye bamwita Intungane             ( “Juste entre les nations”). Yafashije cyane abihayimana bavaga mu Burayi, cyane cyane muri Hongrie na Bulgarie. Musolini n’abambari be bamaze gutsindwa (1943) byaramushimishije, ariko yirinze kugira uwo acira urubanza, ahubwo asaba Imana kubabarira uwakoze amakosa uwo ari we wese.
Nyuma y’intambara ya II y’isi yose, Papa Pie XII yakomeje kumugisha inama cyane cyane ku bijyanye n’imibereho y’abayahudi nyuma ya Genocide yabakorewe. Mu mwaka w’1944, yagizwe intumwa ya Papa mu Gihugu cy’Ubufaransa (Charle de Gaulle niwe wayoboraga) aho yakomeje guhuza abepiskopi ba Kiliziya yo mu Bufaransa ndetse no kugira inama abayobozi bakuru b’igihugu. Yabaye Cardinal mu mwaka wa 1953, afite imyaka 72, asubiye i Roma abayobozi, abaturage n’abakristu bose b’Ubufaransa byarababaje kuko bari babuze umuntu wabagiriye akamaro kubera ubushishozi bwe, ubwitozi no gushyira mu Gaciro. Amaze gusubira i Roma, yabaye umukuru wa Venise (Patriarche de Venise) aho yerakanye ko afite impano yo kuba umushumba mwiza, wunga kandi agahuza abantu hagati yabo akongra akabahuza n’Imana.Yatumye habaho Synode ya Dioseze, yagendaga mu mudoka rusange, yafunguye n’amaparuwasi mashya menshi. Yakundaga kubwira abakristu ko ari Umuvandimwe wabo, ko abakunda kandi ashishikajwe no kubumva.
Papa Yoahani wa XXIII yasimbuye Papa Piyo wa XII, uyu yayoboye Kiliziya imyaka 19, kandi ubuyobozi bwe bwarazwe ni kwikundira kwibera gusa i Roma, kandi ububasha bwose bwari bufitwe na Papa (Centralisation), amaze gutanga rero, abakaridinali barateranye ngo batore undi  Papa bifuza impinduka mu buyobozi bwa Kiliziya ariko cyane batekereza impinduka zijyanye n’igihe bari bagezemo, cyane nyuma y’intambara ya II y’isi yose. Itora ryamaze iminsi itatu, amatora asubirwamo inshuro eshatu, maze ku italki ya 28.10.1958, Rancolli aba ari we utorwa, ahitamo izina ry’ubupapa rya Yohani wa XXIII ( Jean XXIIII) izina ryari rimaze igihe ridakoreshwa, kuko ryaherukaga mu Kinyejana cya XIV rifitwe na Jean XXII wabaye Papa kuva mu 1316 kugeza mu 1334. Yahawe inkoni y’ubushumba ku mugaragaro ku italiki ya 04.11.1958.
Yabaye umupapa wahindiye ibintu byinshi muri Kiliziya, cyane cyane mu byerekeye ikenurabushyo, yabaye umupapa wambere, nyuma ya Papa Pie IX watembereye, agasohoka muri Roma, akagaragaza ko ari umushumba wa Roma, Yayoboye Kiliziya ya Mt Yohani y’i Ratran, agasura amaparuwasi, amavuriro, amashuri, ashyira imbere kujya asangira n’abandi aho kuba wenyine, anasaba no kureka gukoresha kuri Papa amagambo agaragaza icyubahiro gikabije, ibi byashimishije abantu benshi. Yagaragaje kandi ubwiyunge hagati ya Les communists et capitalists (arwanya la construction du mur de Berlin). Yatumye habaho ivugurwa ry’igitabo cy’amategeko cya Kiliziya Gatolika (Code de droit canonique)=( 1917 ; 1983); yashizeho kandi ibiro bishinzwe ubumwe bw’abakiristu, ibi byatumye n’abakiristu batari abagatolika biyumva i Roma kandi bubaha Kiliziya kurushaho.
Igikorwa nyamukuru cyaranze imyaka Papa Yoahani wa XXIII yamaze ku buyobozi ni Inama nkuru ya Kiliziya Yatumiye kandi akayiyobora (Concile de Vatican II) ku italiki ya 25.01.1959, ariyo yatumye habaho amavugurura menshi muri Kiliziya, agatuma Kiliziya irushaho kujyana n’igihe. Iyo  nama rero yafunguwe ku mugoroba wo ku wa 11.10.1962. Mu ijambo rifungura iyi nama  Papa Yohani wa XXIII yatangaje ko ikigamijwe ari uko Inyigisho Ntagatifu za Kiliziya ya Yezu zikomeza gusigasirwa, kubungabungwa no kwigishwa ku buryo bunoze kandi bwumvikana, hibandwa ku Kwemera, Ukwizera, urukundo; urukundo mu bantu (rwa Kivandimwe, urukundo rw’Imana). Yasabye kandi abantu bose gufashanya kugira ngo amahoro matagatifu aganze ku isi maze abantu bose babashe gukora ikiri icyiza.
Ku murongo w’ibyari biteganijwe kwigwaho muri iyo nama, yifuje ko hongerwaho imibanire ya Kiliziya Gatolika n’abayahudi, asaba ko batakomeza gufatwa nk’abishi ba Yezu. Mu kwezi kwa nzeri 1962, yafashwe na Cancer, ariko arihangana akomeza imirimo y’inama. Ku wa 11.04.1963 yanditse encyclique” Pacem in terris”. Kubera canceri yo mu Gifu, yakomeje gucika intege maze ku italiki ya 28.05.1963 araremba cyane atanga ku italiki ya 03.06.1963, hari ku wa mbere wa Penekositi.
Yaranzwe n’ubumuntu no kwicisha bugufi, gutumira Inama Nkuru ya Kiliziya ya Vatican II byo byababaye agahebuzo, yasimbuwe na Papa Paul wa VI ari na we wakomeje anasoza inama yari yatumiwe na Papa Yohani wa XXIII.
Yashyizwe mu rwego rw’Abahire na Papa Yohani wa II, ku wa 03.09.2000 igitangaza cyabimburuye iri shyirwa mu rwego rw’abahire n’ikizwa ry’umubikira Caterine CAPITANI, wo mu muryango w’abakobwa b’urukundo (Filles de la charite), uyu yari yararembejwe n’ikibyimba cyo mu gifu, akaba yari yarabazwe ariko nta kizere cyo gukira, maze yiyambaje Papa Yohani wa XXIII arakira.
Ku italiki ya 02.07.2013, akanama kagizwe n’abasenyeri ndetse n’abakaridinali bashinzwe gushyira abantu mu rwego rw’abahire n’abatagatifu barateranye maze biga ku ishyirwa mu rwego rw’abatagatifu Papa Yohani wa XXIII, maze Papa Fransisko yemeza ko handikwa iteka rishyira Papa Yohani wa XXIII na Papa Yahani Pawulo wa III mu rwego rw’abatagatifu; ibyo yabikoze ku wa 05.07.2013, hemejwe ku bizakorwa ku cyumweru, taliki ya 27.04.2014, ku cyumweru cy’Impuhwe za Nyagasani.
By : Zarcy Christian

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here