Categories: Iyobokamana

Igiterane ‘All Women Together’ cyongeye cyaje

Igiterane mpuzamahanga All Women Together Conference, kigiye kuba ku nshuro ya 13 kikazatangira tariki 13 Kanama 2025 kikazajya kibera muri Kigali Convention Center.

Ni igiterane gitegurwa na Women Foundation Ministries iyobowe na Apotre Mignonne Kabera, ifatanyije na Noble Family Church, kikaba cyitezweho kubakira ubushobozi umugore haba mu buryo bw’umwuka n’umubiri.

Iki giterane kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi” (From Victims to Champions), kikaba kigamije guteza imbere umugore mu buryo bw’umwuka no mu mitekerereze, kugira ngo ahinduke umunyamaboko kandi utsinda ibimuca intege.

Iminsi itatu ya mbere y’igiterane izaba igenewe abagore n’abakobwa bonyine, naho umunsi wa nyuma ukazasangirwa n’abagabo bose hagamijwe kubaka umuryango wunze ubumwe kandi uhamye.

Iki giterane cyatumiwemo abavugabutumwa baturutse mu bihugu 7 byo ku mugabane w’i Burayi, Amerika no muri Afurika. Abo bavugabutumwa ni;

Pastor Jessica Kayanja (Uganda)

● Lady Bishop Funke Felix-Adejumo (Nigeria)

● Pastor Matthew Ashimolowo (Ubwami bw’u Bwongereza)

● Rev. Julian Kyula (Kenya)

● Dr. Patience Mlengana (Afurika y’Epfo)

● Charisa Munroe-Wilborn (Leta Zunze Ubumwe za Amerika)

● Dr.Ipyana Kibona (Singer) – Tanzania

Uretse abo bavugabutumwa bazaba bavuye mu mahanga, iki giterane cyatumiwemo umuhanzi Israel Mbonyi umwe mu bakunzwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba. Mu bitaramo nk’ibi by’umwaka ushize, Ishimwe Josh niwe waririmbye muri ibi bitaramo.

Mu mwaka ushize, abagera ku 1,286 nibo bitabiriye iki giterane baturutse hanze y’u Rwanda, bakaba bari baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u Bwongereza, Poland, Kenya, Uganda, Cameroon, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, DRC, Burundi, Canada, Ethiopia, u Bubiligi, Suwede, u Budage; U Bushinwa, u Butaliyani, Mozambike, Australia, Congo Brazaville, Malawi, Mali, Senegal, Zambia, Austria, Misiri, Gabon, Ghana, u Buyapani. Nigeria, u Burusiya, Togo n’ibindi bihugu.

All Women Together Conference yatangijwe mu mwaka wa 2011, igaragazwa nk’igiterane kimaze kuzana impinduka mu buzima bwa benshi, by’umwihariko ubw’abari n’abategarugori.

Biteganyijwe ko uretse kuramya Imana nk’igikorwa nyamukuru, iki giterane kizatangirwamo ubuhamya, ubufasha n’ibindi.

Titi Léopold

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

13 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago