Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ikiganiro cy’Amateka y’u Rwanda ” RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” ( Igice cya...

Ikiganiro cy’Amateka y’u Rwanda ” RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” ( Igice cya 1)

Amateka ni iki?! Amateka ni inkoora ubuzima busiga inyuma ikabarwa n’abaramye ibarirwa abato ngo batoremo isomo, bace indi nkoora izabarirwa abazaza!!

Kuki dukwiye kumenya amateka?
Ni uko inzira zose zisa hakabusana abagenzi!
Hari umuhanga wavuze ngo inzira ya muntu ni nk’inzoka yiruma umurizo!!
Njye ngize nti: Ubuzima ni uruziga rugari ruzigamira umugenzi kugaruka yarugenda nabi bikamugaruka yarugiramo ineza ikamugarukira!
Rero menyako uriho none nk’urungwane rwendera imizi kuranda ejo uzaba uri undi kuko wavuye ku wundi!!

Amateka yawe arihariye nkagira ayanjye ukwanjye n’undi akagira aye twayasangira akitwa ayacu twayasanura ishyanga akitwa ay’isi, aha rero tugiye gusangira ayo isano idusangiza ariyo Rwanda ingobyi iduhetse!
Ngaho rero RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI!
Ngize nti: Menya aho u Rwanda rwavuye wimenye inkomoko!!

Nk’uko bisanze iteka Imana irabanza kandi ni mu gihe u Rwanda rwahoranye Imana!

Kera cyane Abakurambere b’intwari bamwe bitanze batizigama bakaruhanga tukarusanga ari ubukombe bahoranye isengesho ryabafashaga kugishirwa na Rwagisha u Rwanda rugahorana inganji ariryo sengesho rya Kibogo! Uyu akaba ari Kibogo wo mu bimanuka bya kera ntitumwitiranye na Kibogo cya Ndahiro Cyamatare uyu wabaye umutabazi!!
Iryo sengesho rero rikagira riti:
Seka Gasani k’i Rwanda
rusekere rugubwe neza
Rusenderezemo amahoro n’amahe
Rutsindire ubukenya n’ubugingo buke
Rutsindire ubusame n’ubusharire
Rutsindire icyago n’icyagane
Rutsindire Nyamunsi n’intumwa zayo
Rutsindire umwanzi wo mu kirambi n’umurozi uvuka ishyanga
Garika ibiganza utugabire Rugaba Rugabo
Rwagisha maze twishyuke mu Rwanda umu!!!

 

”RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” ni ikiganiro cy’uruhererekane kigaruka ku mateka y’u Rwanda ….Ntuzacikwe n’ikiganiro kizakurikira iki.

Murakoze muhorane Imana.

 

Nshuti Gasasira Honore

NO COMMENTS