Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ikipe ya Mukura VS yanze gusuzugurirwa iwayo itsinda Rayon Sports ibitego 2...

Ikipe ya Mukura VS yanze gusuzugurirwa iwayo itsinda Rayon Sports ibitego 2 kuri 1

Kuri uyu wa wa Gatandatu, isaha y’isaa kumi n’imwe  muri stade mpuzamahanga ya Huye, Ikipe ya Mukura VS yatsinze iya Rayon Sports ibitego 2 kuri 1 mu mukino wo k’umunsi wa 15 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ni umukino wari utegerejwe n’abatari bake kuko mu gihe cy’amasaha ya mu gitondohari hasigaye amatike atagera kuri 900 bityo bikaba byari byitezwe ko mu masaha yo gutangira k’umukino Sitade iza kuba yakubise yuzuye.

Umukino watangiye ubona ko ku mpande zombi harimo ingufu nk’uko bisanzwe no mu yindi mikino , amahirweyo gutsinda akagenda aba menshi ariko ntihagire ikipe inyegenyeza urushundura rwa mukeba, gusa ku munota 39’ w’igice cya mbere umunyaSenegal urindira ikipe ya Rayon Sport ntiyamenya uko bigenze igitego cya mbere kiba kirabazwe.

Nyuma yaho gato cyane k’umunota wa 43’ umukinnyi  Fred Niyonizeye umukinnyi w’ikipe ya Mukura mushya bakuye mu gihugu cy’uBurundi yaje gutsinda igitego cya kabiri birushaho gukomerana ikipe ya Rayon Sport itozwa n’umutoza Robertinyo ndetse binatuma igice cya mbere kirangira ari ibitego 2 bya Mukura k’ubusa bw’ikipe ya Rayon.

Icyo gihe ikipe ya Rayo Sport nta kindi yakoze mu gice cya 2 nyuma y’uko bavuye mu karuhuko, umutoza yakoze impinduka 3 zihuse, avanamo Iraguha Hadji wakinaga ku ruhande rw’ibumoso imbere yinjizamo Aziz Bossane umunyaCameroun winjiranyemo na Muhire Kevin ( Capiten), n’ubwo yagize imvune k’umukino wa Police ariko amahitamo yari make bituma umutoza amushyira mu kibuga aho yaje kwinjiramo asimbuye Ishimwe Fiston , ni mu gihe na Niyonzima Olivier Sefu yahise yinjira mu kibuga asimbuye umukinnyi mugenzi we Ndayishimiye Richard .

Bageragezaga gukora impinduka kugirango barebe ko batsinda umukino, nyuma yaho ku munota wa 50’ nibwo baje kubona igitego cyatsinzwe kuri penaliti ivuye ku makosa y’ab’inyuma ba Mukura baje gusunika umunya Cameroun Aziz Bossane , birangira umusifuzi Murindangabo Moise yemeje ko ari Penanaliti , iza kwinjizwa neza n’umukinnyi Fall Ngagne.

Ikipe Rayon Sport yakomeje kugerageza ariko biranga, umusifuzi yongeraho iminota 7 kubera ko umukino wasaga nk’aho watinzeho , birangira n’ubundi Rayon itabonye igitego cy’intsinzi kuko umukino warangiye ari ibitego 2 bya Mukura VS kuri 1 cya Rayon S.

Ibyishimo byari byose ku bafana b’ikipe ya Mukura bishimiye ko byibura babonye intsinzi imbere y’ikipe ya Rayon Sport, ni amakipe akunze guhangana cyane kurya anakomoka mu turere twegeranye kuko Mukura ikomoka mu Karere ka Huye mu gihe na Rayon nayo ikomoka mu Karere ka Nyanza twose tubarizwa mu Ntara y’amajyepfo.

Rayon Sport yari giye gukora amateka yo kuba yasoza ‘phase aller ’idatsinzwe ariko biranze, bivuze ko muri iki kiciro inganyije imikino 3 , uwo yanganyije n’Amagaju, uwo yanganyije na Marine, inamganya n’ikipe ya APR bikaba birangiye nabi kuko itsinzwe n’ikipe ya Mukura.

Abafana ba Rayon bategerejwe kureba ko izagaruka neza mu gice cya kabiri cya Champoyona kugirango  barebe ko bakomeza kugana ku gikombe mu gihe Mukura nayo isoje neza kuko bizeye ko byibura ubwo imikino yo kwishyura ( Phase retour) izaba itangiye izitwara neza muri rusange.

 Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino:

Ufitinema A. Gérard 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here