Mu cyumweru gishize ubwo Ibn Yakoobi n’abandi Bayisilamu b’abahezanguni bagabaga igitero ku Bakristo, bakanasenya urusengero rwabo mu gihugu cya Santrafrika (centre Afrique); mu gihe biteguraga kubatera ngo banice Pasteri wabo Mustafa, Uyu Ibn Yakoobi aravuga ko yiboneye Imana ikingiriza Abakristo igicu kibarinda imvura y’amahindu, mu gihe urubura rwinshi rwisukaga ku Bayisilamu bari babagabyeho igitero.
Kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, mu gihe Abakristo bari mu muryango ukorera mw’ibanga Bibles for Mideast, bari bageze ku munsi wa 3 w’amasengesho bateganyije gukora mu minsi 21;igitero cy’Abayisilamu 25 kugera kuri 30 , bitwaje inkoni n’inkota , binjiye mu rusengero bavuga ko bagomba kwica Pasteri waho Mustafa, bakanasenya urusengero.
Nkuko Bibles Mideast ibivuga, ngo mu gihe bari bamaze gusenya urusengero n’igisenge cyarwo, umwe muri abo bahezanguni, Ibn Yakoobi yashatse kwicisha Pasteri Mustafa inkota, ariko ngo haboneka umumarayika aramukingira . Muri ako kanya , imvura y’inkubagahu yari yamaze gukuba, Abakristo ntabundi buhungiro bafite cyangwa se ikindi cyabakingira, Igicu cyaraje kirabatwikira, ntihagira imvura ibageraho, mu gihe urubura rukaze rwisukaga ku Bayisilamu, kugeza ubwo bahunga bakava aho.
Bibles Mideast ikomeza itangaza ko Ibn Yakoobi, umwe mu bahezanguni bari bakaze na bagenzi be b’Abayisilamu, batashidikanyije ko Abakristo bakijijwe mu buryo bw’igitangaza. Mu minsi 3 nyuma y’icyo gitangaza, benshi mu Bayisilamu batuye aho batangiye guhindura imyitwarire yabo ku Bakristo, batangira kubitwaraho neza, ndetse abagore bamwe b’Abayisilamukazi batangira gusanga Abakristo kwifatanya nabo mu masengesho yabo.
Ibyo rero ngo byaje kurakaza Imam , ku buryo mu masengesho yo kuwa gatanu, mu musigiti, ngo mu ijambo yavuze yarakaye, yabwiye Abayisilamu ko batagomba gukangwa n’ibyabaye ku bakristo, ko Atari Imana yabatabaye ngo yavuze aya magambo ati” No mu gihe cya Farao na Mose, ba bapfumu ba Farawo bakoze ibitangaza, ariko ibitangaza bya Mose byahinduye ubusa iby’abo bapfumu.”
Ibn Yakoobi nawe ntiyihangana aramusubiza, kandi ubundi yarazi neza ko bibujijwe kuvuga no kugira icyo umuntu abaza mu gihe Imam afite ijambo (khutbah):” Nonese se ,Imam. Ko Mose yakoze icyo gitangaza kikaburizamo ibitangaza by’abapfumu ba Farawo, kuki wowe utagikora ngo kiburizemo icyakorewe bariya Bakristo ? Niba ntabyo washoboye, ntiwari ukwiye kugira icyo ubivugaho.”
Nkuko Yakoobi yaje kubitangamo ubuhamya, Imam ngo yazabiranyijwe n’umujinya, afatanyije n’abandi bayobozi b’idini, basohoye Yakoobi, bagenda bamukubita kugeza igihe bamujugunye mu muferege , bamusiga aho ku zuba rya saa sita.
Yakoobi rero ngo aho yari aryamye adashobora guhaguruka, bamumennye amagufwa,abandi bayisilamu, bamunyuragaho bavuye gusenga, babona avirirana bakamusekerera gusa bakikomereza.
Yesu abonekera Yakoobi mu gicu nk’icyatwikiriye Abakristo ku rusengero
Bose ngo bamaze kugenda, nibwo Yakoobi ngo yabonye igicu gisa na kimwe yabonye gitwikira Abakristo ku rusengero, kimanuka ngo kiraza kiramutwikira.Abona ngo umugabo urabagirana , ufite n’ububasha akibonekeyemo yicaye ku ntebe ya cyami. Ngo yamweretse ibiganza byatobowe, hamwe n’inkovu zabyo, abona kandi imivu y’amaraso yari yatembye ku maguru, no mu rubavu, imirasire imurika y’umutuku w’amaraso iva mu nkovu z’uwo mugabo ngo imurasahor(Yakoobi). Yakoobi ngo yahise amenya ko ari Yesu
Yakoobi avuga ko Yesu yamwibwiye, akamubwira aya magambo” Narakubiswe, ndakomeretswa, ndabambwa, nyuma mpfira ku musaraba.Nyuma yo gupfa bampfumuje icumu mu rubavu. Ariko naje kuzuka mu bapfuye. Ibikomere byanjye biragukiza, urozwa n’amaraso yanjye, kandi urupfu rwanjye nirwo uboneramwo agakiza.Ukuzuka kwanjye kandi kuguhesha ubugingo buhoraho.Nguhaye umutima mushya n’ubuzima bushya, ube umwizerwa.”
Yakoobi nawe wari wamaze gukira ngo yarapfukamye agira ati: Mwami Yesu ndakwizeye, uri umukiza n’Umwami wanjye”
Kuva ubwo ngo cya gicu cyahise kigenda, Yakoobi nawe ajya iwe imuhira aho yabwiye ibye ab’iwe mu rugo bose bahindukirira Yesu, ngo ntiyarekeye aho kandi ahubwo yarakommeje atangira kubwira n’abandi baturanyi barimo n’abo bafatanyije muri cya gitero cyashenye urusengero rw’Abakristo.
Abayisilamu 200 bakizwa, bajya gusana urusengero rw’Abakristo bashenye.
Kuwa gatandatu abayisilamu bagera kuri 200 ngo bafashe icyemezo cyo kujya gusana urusengero bari bashenye, aho niho Pasteri Mustapha yababwirije ubutumwa Bwiza,. Bose baza kwemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.
Ibyo ngo byarakaje Imam wavuze ko agiye kuzitabaza Abandi bayisilamu bo mu tundi turere ngo baze kumukiza icyo cyiza(plague, fleau) cy’Abakristo. Magingo aya ariko ngo n’Abayisilamu batarahindukirira Kristo birinda kuvuga nabi Abakristo, ngo banabibujije abana babo.
Ku cyumweru ngo aho ku rusengero habaye iteraniro rigaragaramo ukubaho kw’Imana, ahateraniye abantu 350 mu gihe ubusanzwe batarajyaga barenga abantu 40
Ngayo nguko.
MITALI Adolphe.