Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangije ubukangurambaga bwiswe ” Shyigikira Bibiliya Campaign”

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangije ubukangurambaga bwiswe ” Shyigikira Bibiliya Campaign”

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda,BSR, watangije ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije gukangurira abakunda ijambo ry’Imana binyuze muri Bibiliya gutera inkunga ibikorwa byo kuyicapa bwiswe “Shyigikira Bibiliya Campaign”. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 21 Kanama 2023, ku biro bya Solace Ministries.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cya Bibiliya nyuma y’uko bamwe mu bahoze ari abaterankunga ba Bibiliya bagabanutse cyane ku kigero cya 80% guhera muri 2013.

Igabanuka ry’abaterankunga ba Bibiliya rishingiye ku kuba bamwe mu bari bayoboye ibigo byatangaga inkunga bagiye bitaba Imana, abandi bagasaza bakaraga abana babo ibigo byabo ariko ugasanga bo ntibafite umutima wo kuyishyigikira nk’uko ababyeyi babo babyitagaho.

Rev Julie Kandema, umuvugizi wungirije w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda avuga ko Abanyarwanda bose buri wese yagira icyo akora kugira ngo Bibiliya ziboneke zidahenze.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye abasoma Bibiliya, abakristo tugomba kwitaho tukakigira icyacu twishakamo igisubizo.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Viateur Ruzibiza avuga ko Bibiliya ifatwa nk’ikintu cy’ibanze gikenerwa bigatuma imibare y’qbayikenera yiyongera ari nayo mpamvu y’ubukangurambaga bwo kubona Bibiliya zihagije kuko abazikenera bose batazibona

Yagize ati: “Twasabye abayobozi b’amatorero n’amadini ko buri wese atanga inkunga ye kugirango Bibiliya mu Rwanda iboneke, twanifashishije itangazamakuru mu gutanga ubutumwa bwerekana ikibazo, no kurangira abantu inzira cya kemukamo”.

Past Ruzibiza yavuze ko batangije ubukangurambaga buzamara amezi atatu bugamije gushyigikira Bibiliya, buzakorwa mu mpande no mu nzego zitandukanye, haba mu bigo bicuruza, iby’itumanaho, ubifashijwemo n’Itangazamakuru hamwe n’imbuga nkoranyambaga.

Muri iki gihe kugira ngo Bibiliya iboneke yuzuye, itwara $100 ariko kugira ngo Umunyarwanda ayibone, bimusaba $8.

Ku masoko atandukanye mu Mujyi wa Kigali, Bibiliya yagurwaga Amafaranga y’u Rwanda 4,000 ubu iragura 8,000Frw kuzamura.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uvuga ko abaterankunga bafashaga Abanyarwanda kubona Bibiliya ku giciro gito mu myaka igera ku icumi bagabanutse ku kigero cya 87%.

Marie Louise MUKANYANDWI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here