Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rwamagana: Hashyizweho irondo ryo gukebura abagore.

Rwamagana: Hashyizweho irondo ryo gukebura abagore.

Mu gihe hirya no hino usanga hari abagore barara mu tubari, mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Mwulire bamwe mu bagore bavuga ko kuva hatangiye irondo rya “Mutima w’urugo” ryatumye bagenzi babo bacika ku ngeso yo kurara mu tubari.

Bamwe mu bagore bakora iri rondo bavuga ko irondo rya ba Mutima w’urugo ryashyizweho mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abagore n’abakobwa biyandarikaga kubera ubusinzi, bavuga ko aho ryagiriyeho ritanga umusaruro ndetse rituma abagore n’abakobwa bacika ku ngeso yo kurara mu tubari ndetse no kurwanya inda ziterwa abangavu basambanywa basinze.

Uwimana Anitha yagize ati” Mutima w’urugo ntabwo ari mutima w’akabari, dushaka ko aba Mama baba mu ngo bakegera abana, bagateka, bakita no ku bagabo”

Mukankundiye Annonciata yagize ati” Abakobwa barasindishwa bagafatwa ku ngufu bagaterwa inda z’indaro ahubwo ni ukujya tubakura mu kabari kare bakajya mu ngo”.

Uwitwa Agnes yagize ati” Umudugudu wacu turi mu muhigo ya mutima w’urugo kugira ngo twese umuhigo tubona hari aba Mama barara mu tubari duhitamo gukora irondo kugira ngo tubakure mu tubari”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, we avuga ko irondo rya Mutima w’urugo rigamije gukebura buri wese babona ko agiye gutana kuko ridakebura abagore n’abakobwa gusa, ahubwo n’abagabo baraganirizwa, agasaba ko byagera no muyindi Mirenge y’aka Karere kuko byatanze umusaruro.

Yagize ati” Ni intambwe nziza yagizwe n’abagore bo mu Murenge wa Mwulire twifuza y’uko bizanakomeza no mu yindi Mirenge. Irondo ryo gukebura umugore wese wabona agiye nko gutana akaba yabakoza isoni, umugore wagiye mu kabari agashaka gukesha bakamwibutsa ko afite inshingano z’urugo hari n’abana bamutegereje, irondo rya mutima w’urugo rigira inama n’abagabo, rinacyebura ba bagore bashaka gukora ibinyuranije n’umuco, bati utaza gusinda nta munyarwandakazi usinda iyo asinze ariyandarika bikaba bibi, ni irondo ryiza rigaruka ku muco n’indangagaciro z’umunyarwandakazi”.

Irondo rya ba Mutima w’urugo ryatangiye muri 2022 rikaba ryaratangiranye n’abagore bakora uyu mwuga ari batandatu (6) ritangirira mu mudugudu wa Rubiha, mu kagari ka Bushenyi, mu Murenge wa Mwulire, mu karere ka Rwamagana. Irondo rya Mutima wurugo ritangira saa mbili z’umugoroba rikarangira saa yine zijoro , aho bahita basimburwa n’abagabo bakora kugera mu gitondo.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here