Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rayon Sports yatangiye gukuramo amakipe bahanganye, imwe ku yindi

Rayon Sports yatangiye gukuramo amakipe bahanganye, imwe ku yindi

Mu mikino 3 ya gicuti ikipe ya Rayon sports yakinnye nta ntsinzi n’imwe yacyuye yewe no ku munsi wayo w’igikundiro yatashye yikoreye amaboko nyuma yo gutsindwa na police fc yo muri Kenya yari yatumiwe.

Abakunzi ba Rayon sports ndetse n’abakurikira ruhago nyarwanda batangiye kugira impungenge, gusa byatunguye benshi ubwo iyi kipe yanyagiraga mukeba Apr fc ibitego 3 ku busa.
Kuri ubu hari hatahiwe Gasogi united yari yahize binyuze muri perezida w’iyi kipe Kakooza Nkuliza Charles wemezaga ko ari bwambike ubusa ikipe ya Rayon sports.
Nta mahumeko uyu muyobozi yabonye dore ko akiri kwakira abashyitsi be ngo bicare batekanye, ikipe ya Rayon sports binyuze muri rutahizamu wayo Charles Bale ku munota wa 11′ yari ifunguye amazamu ni mugihe ku munota wa 17′ Rayon sports yongeyemo ikindi gitego maze igice cya mbere kirangira uko.

Ku munota wa 90′ ikipe ya Gasogi united yabonye impozamarira yatsinze kuri penariti maze umukino urangira Rayon sports yegukanye amanota atatu y’umunsi wa mbere wa championa itsinze Gasogi united 2-1.

Ku munsi wa kabiri wa shampiona ikipe ya Rayon sports izakina n’Amagaju fc mu gihe Gasogi united izaba iri gukina na Etoille de l’Est zose zazamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka.

Nsengiyumva Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here