Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda Green Party, akaba n’Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu Dr Frank Habineza, mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ko imbogamizi zabaye muri uyu mwaka wa 2024 mu kwiyamamaza ari nkeya ugereranije nizabaye mu mwaka wa 2017 bityo bizeye ko bazatorwa.
Ibi yabigarutse ho kuri uyu wa kane 11 Nyakanga 2024 ubwo Ishyaka DGPR ryagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku byaranze ibikorwa byo kwiyamamaza ki kaba cyanakurikiranwaga n’abari mu bihugu by’amahanga.
Dr Frank Habineza akaba n’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu avuga ko kugeza ku italiki 10 Nyakanga 2024 ishyaka Green Party rimaze kwiyamamariza mu turere 26 muri utwo turere bakaba barakiriwe neza uretse mu Karere ka Ngoma na Rulindo aho bahuye n’ibibazo.
Ati” Muri Ngoma abayobozi bemeye ko abakandida bavuye mu imitwe ya politike itandukanye biyamamariza rimwe icyo gihe byaratuvangiye ariko twarabigaragaje, Rulindo naho barabafungishije n’amaduka abantu bose bababwira kujya ahandi, ariko uretse utu turere 2 utundi 24 byagenze neza twakirewe neza n’abayobozi b’Uturere, abanyamabanga nshingwabikorwa, mu by’ukuri twavuga ko bitandukanye n’ibya 2017 aho batwohereje mu marimbi, duterwa amabuye, hari aho badufungiranye muri sitade, ariko mu by’ ukuri imyumvire yarahindutse bigaragaza ko demukarisi mu Rwanda igenda itera indi ntambwe, tuva ahatameze neza tujya aheza”.
Dr Frank akomeza avuga ko bashimishijwe no kubona abaturage hirya no hino mu gihugu babashyigikiye ngo kuko iyo biyamamaza batajya kuri site gusa, naho baciye biyamamaza nko mu mijyi yaho bagiye nka za Rusizi, Rubavu, Bugesera n’ahandi….
Ati” Ibyishimo abaturage batugaragariza biterwa n’imyaka itandatu tumaze mu nteko ishinga amategeko aho twavuze ibintu byinshi, twababwiye bizakorwa bigakorwa, leta ikabyemera bigakoreka byatumye abaturage badufatamo ikizere ko turi ishyaka ritabeshya ibyo tuvuga bishoboka kandi bigakunda, n’ibyo tubizeza babona ko bizakunda”.
Harabura iminsi ibiri gusa ngo ibikorwa byo kwiyamamaza birangire kuko biteganijwe ko bizasozwa taliki 13 Nyakanga 2024
Mukanyandwi Marie Louise