Bamwe mu bahinzi bahinga icyayi bagaragaza imbogamizi z’imihindagurikire y’ikirere nka kimwe mu byatumye umusaruro wabo kuri ubu waramanutse
Byagarutsweho mu ihuriro ry’inama Nyafurika rya 6 ry’abafite aho bahuriye n’umwuga w’icyayi, harimo abakigura, harimo abahinzi, abongerera agaciro umusaruro w’icyayi bavuye mu bihugu bitandukanye bateraniye mu nama iri kubera i Kigali, kugira ngo basangire amakuru y’ icyakorwa kugira ngo icyayi kirusheho kuba cyiza.
Musabirema Marc Umuyobozi wa koperative y’abahinzi b’icyayi ba Shagasha ikorera mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko imihindagurikire y’ ikirere ari kimwe mu byateye umusaruro wabo kugabanuka.
Ati” Imbogmizi ziri mu buhinzi bw’ icyayi ni ikibazo cy’ ihindagurika ry’ ibihe usanga bitugiraho ingaruka umusaruro ntuzamuke uko bikwiye. Nko muri uyu mwaka twagize igihe cy’izuba kirekire ndetse cyari cyabanjirijwe n’imvura yari yaguye ari nyinshi, kandi iyo imvura iguye ari nyinshi hari uko umusaruro ugabanuka, n’izuba ryava igihe kirekire n’umusaruro ntubashe kuboneka neza, bikaba ari imbogamizi tutagira icyo duhinduraho nyamara zitugiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Nko muri uku kwezi kwa cyenda turangije nk’ umwaka washize twabonye Toni zigera muri 250, ariko ubu kubera izuba ryavuye igihe kirekire twaramanutse tugera muri Toni 70″.
Mukanzirabatinya Marthe nawe ni umuhinzi w’icyayi muri Koperative ya Kobacyamu mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi avuga ko imihindagurikire y’ikirere yatumye batagera ku ntego bari bafite.
Ati” Imbogamizi mpereye kuzo dukubutsemo ni ibihe bihindagurika nk’ubu twahombye Toni 360 ku ntego twari twihaye kubera iyi mpeshyi ishize, tukagira imbogamizi y’ imihindagurikire y’ ibiciro kuko hari igihe uba wateguye ibikorwa ukumva ngo ifaranga ryagabanutse”.
Rwigamba Eric Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi (Minagri) yavuze ku ngamba bafite kuguhangana n’imihindagurikire y’ibihe ko harimo gukorwa ubushakashatsi ngo harebwe ibiti byo gutera bifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati” Imihindagurikire y’ikirere n’ibihe n’ikibazo kiri ku isi yose mu bahinzi b’icyayi rero ibirimo gukorwa na Leta yacu n’ibindi bihugu ahanini n’ubushakashatsi bukorwa bwo kureba ko haboneka ibiti byo gutera bifite ubushobozi bwo guhangana n’izuba n’indwara n’ubukoko, icyakabiri ni ukureba uburyo nibyo biti babibungabunga neza mu gihe wa biteye, icya gatatu ni ugutera ibiti bigabanya ubushyuhe.”
Mu Rwanda hari inganda 19 zitunganya icyayi, kikaba kimaze kwiharira umwanya wa mbere ku isoko risogongererwaho ndetse rikanacururizwaho icyayi muri Afrika riri muri Kenya, Minisiteri y’ ubuhinzi kandi ikizeza abahinzi ubufatanye mu kubona ibyo bakenera kugira ngo umusaruro w’icyayi wiyongere n’icyayi gikomeze kuba kiza.
Mukanyandwi Marie Louise