Imiryango yabonye abana binyuze mu buryo bwo kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga( In-vitro fertilization /IVF), bavuga ko muri Sosiyete bamwe na bamwe babafata nk’abantu bakoze amahano, ndetse n’abana babyaye batuzuye neza.
Ubu buryo Guverinoma y’u Rwanda yashyizemo imbaraga zigaragara bufasha imiryango itabashaga kubona abana mu buryo karemano,aho ndetse bamwe babonaga ko bitakinashobotse bakabona . Ariko nubwo benshi bakoresha IVF babasha kubona abana, bagaruka ku bibazo by’imyimvire iri mu banyarwanda bamwe bagaragaza abana bavutse muri ubu buryo, nk’abana batuzuye neza,abandi bagafata ababyeyi babo nk’abantu bahinyuje Imana kuko batatwise mu buryo karemano.
Dr Semwaga Emmanuel umuganga mu ivuriro rya Mediheal asobanura uko ubu buryo bukorwa. Ati” Ni uguhuza intanga ngabo n’intanga ngore bikaba byahurira ahantu hanze. Hari igihe umugore, imiyoborantanga ye iba ifunze, ku buryo aho yafungiye tutabasha kuyifungura tumubaze. Icyo gihe bihita byumvikana ko nta mpamvu yo kumutinza, kuko tuba tuzi ko bitazashoboka. Hari igihe wenda undi aba afite ibibazo bitandukanye, twaragerageje kumuha n’imiti bikanga. Umugore agejeje nk’imyaka 40, kandi amaze nk’imyaka 12, 13 ategereje byaranze, n’iyo waba ubona ko nta n’ikibazo kigaragara afite, kandi ubona imisemburo ye igenda imanuka…Baranagerageje kwivuza ahantu hatandukanye, ubona batangiye no kurambirwa no kwiheba. Icyo dukora abo turabafasha byihuse, noneho tugahuza intanga zabo, tukarema abana. tugategura umugore tukazimutera.”
Gusa n’ubwo ubu buryo bukoreshwa n’abantu baba barategereje cyane igihe kinini Dr Semwaga avuze ko hari n’abandi baza bamaze nk’imyaka 2 cyangwa 3, babapima bakanabona nta kibazo, babasaba kwihangana bakaba bategereje gato, aba bakabereka ko bakeneye umwana mu buryo bwihutirwa cyane, nabo babakoreshereza ubu buryo.
Amina Grace, umubyeyi wabyaye muri ubu buryo, utuye mu Karere ka Bugesera, yagize ati” Ubundi nari narabyaye umwana umwe w’infura, nyuma yaho nkomeza kugerageza biranga, umwana agize imyaka 10 nta n’ikibazo babona dufite, nibwo natangiye kwumvisha umugabo ko tugomba gushakisha amafaranga tukazagenda nkatwita muri buriya buryo bwa IVF.”
Amina akomeza agaragaza ko ikigeragezo cya mbere yabanje kugira ari ukubyumvisha umugabo we.
Ati” Ubundi umugabo wanjye nubwo yari abizi ko dufite agahinda ko kutabona undi umwana, iwabo ntibabyumvaga kuko ari abarokore, bavugaga ko ubwo atari ubushake bw’Imana, niba turi abakozi b’Imana twakagombye gutegereza Imana itamuduha ubwo tukagumana umwe yaduhaye. Aho bavugaga ko n’ubundi abo bana badatwitwa mu buryo karemano bazabateza ibibazo mu buzima.”
Mu Rwanda, kugira abana bifatwa nk’igice cy’ingenzi mu buzima, kandi hari imyizerere ikomeye ko umuntu yakora ibishoboka byose akabona umwana, gusa abana bavuka hifashishijwe IVF rimwe na rimwe bafatwa nk’abana b’abakorano mbese muri make batameze nk’abandi bana.
Ineza Vanessa wabyaye umwana nyuma yo gutegereza imyaka 20 bikanga, avuga ko yego kugira umwana ari umunezero udasanzwe nta n’icyawusimbura, ariko nabwo hari amagambo yumvana abantu akamubabaza.
Ati” Muramukazi wanjye( Mushiki w’umugabo) tubana ujya anamfasha umwana,mu uburyo bw’ibanga maze kumwumva kenshi abwira bene wabo, ko uyu mwana hari imyifato agira itameze nk’abandi bana. Kandi nyamara ntayo pe, ahubwo n’iyo akoze utuntu tw’abana dusanzwe, yaba nko guteta cyangwa nko kwanga kurya, bahita bavuga ngo cyakora aba bana bavuka muri ubu buryo sinzi uko bamera.”
Ineza yakomeje avuga ko hari igihe kubera guhora bongorerana ko umwana we atameze nk’abandi bimubabaza kandi aba abona ari ibyo bishyiramo gusa.
Yakomeje agira ati” Agakobwa kanjye ubu kamaze kugira imyaka 3, ariko njya nanumvana nyirasenge ngo ntazi no kubumba umunwa, burigihe ahora anyereka utuntu tutagenda neza. Kugeza igihe hari igihe njya no kwa muganga ntacyo arwaye, ngo bandebere niba hari ukuntu atameze nk’abandi. Muganga akansubiza mu rugo. Hari n’abo numvanye bavuga ngo aba ameze neza gusa ko mu myaka 20 ngo nzabibona ko atuzuye neza. Birambabaza.”
Valentin Mugabo umwe mubabyaye muri ubu buryo nawe nyuma y’imyaka 14 barashakanye n’umugore we ariko gutwita byaranze, nyuma bakaza kugira amahirwe yo kuboana amafaranga bagakoresha uburyo bwa IVF agaragaza ko abantu bafite amagambo mabi ndetse n’imyumvire mibi kuri aba bana.
Yagize ati” Njyewe ubundi twari twarumvikanye na madamu ko twicecekera ntituzabwire abantu uburyo twatwisemo, kubera ko twari twarumvise kuva kera ko abenshi baneguraga ababyaye muri ubu buryo, cyangwa n’abagerageje ariko bikanga. Ariko nyuma y’uko baje kubimenya batangiye kutwereka ko uwo mwana n’ubwo ubu atagaragaza ko atuzuye, ariko byatinda cyangwa bigatebuka tuzajya tubona ko afite icyo abura. Ndetse bamwe babita ngo ni abana b’abakorano.”
N’izindi nda zose zikorerwa inyuma ya Nyababyeyi….
Dr Semwaga Emmanuel, asobanura ko uyu mwana nta hantu na hamwe atandukanye n’uwo abantu bavuga ko batwise mu buryo bwa gakondo, uretse gusa ko ahantu intanga zihurira ariho ziba zitandukanye.
Yagize ati” N’ubusanzwe uku guhura kw’intanga ngabo n’intanga ngore( fecondation) bibera muri trompe, ku munsi wa 5 nibwo rya gi ryafashe rijya muri Nyababyeyi, ntabwo rigeramo ngo rihita rifata, ku munsi wa 6 nibwo ritangira gufata. Bibaye rero ari ibintu biba igi ryikubitamo rigahita risohoka,twese ntabwo tuba twaravutse. Abantu ntibumve ko uje muri iyi serivisi ari ibindi bintu bidasanzwe.”
Dr Semwaga yanagarutse mu kuba abagore benshi, kubera imyumvire baba barumvise mu bantu, nabo baza bafite impungenge nyinshi, bamwe bahita banumva ko mbese nta kintu na kimwe yakagombye gukora uretse kuryama.
Yagize ati” Niba dushyize uru rusoro muri nyababyeyi, tuvuge ari ibintu bivamo, uri no kumanuka ku gatanda tuba twabavuriyemo umanuka hasi byaba byavuyemo. Akenshi njyewe ndanababwira ngo nushaka ugende wurire igiti, kuko njyewe narabigerageje ndababwira ngo nimugende mukore, musubire mu kazi. Ariko ukabona umuntu afite impungenge akakubwira ngo nibura wampaye nk’iby’umweru bibiri, yego nshobora kubimuha, kubera ko ubundi biba bifatanye n’imitekerereze y’umuntu kugira ngo kubw’ibyago bitazananga akambwira ngo nari nakubwiye ngo undeke nduhuke.”
Yakomeje agira ati “Gusa ndamubwira ngo wirinde inzoga, wirinde itabi,kuko ibyo biri mu bishobora kwica umwana, no kubonana n’umugabo, hari igihe tubibuza nk’ukwezi n’igice cyangwa amezi abiri. Ikindi uramubwira ngo murabutse mubonye amaraso mwaba muhagaritse imibonano.ariko nta zindi condition zidasanzwe, kuko iyo yatwise ni nk’undi mugore utwite.Abantu ntibumve ko uje muri zi serivise hari amabwiriza adasanzwe.”
Muri 10-15% by’imiryango mu Rwanda ifite ikibazo cyo kubura abana. IVF yaje mu Rwanda mu ntangiriro za 2010, kandi ikaba yarabaye uburyo bw’ingenzi ku miryango ifite ikibazo cyo kubyara. Leta ifatanyije n’amavuriro y’abikorera bwashyizeho uburyo bwo kugabanya igiciro cy’iyo serivisi kugira ngo byorohereze abaturage. Nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), abana barenga 200 bamaze kuvuka binyuze muri IVF mu myaka itanu ishize. Ubungubu amahirwe dufite yuko ubu buryo bwemera yarazamutse cyane kuko ari hagati ya 65 na 80%, aho ahandi ku Isi usanga bari hagati ya 25 na 40%.
N.B: Amazina twakoresheje ntabwo ari aya banyirayo, kuko batifuje ko amazina yabo tuyakoresha.
Mukazayire- Youyou