Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2026, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abasirikare barwanira ku butaka, yabereye mu Kigo cy’amahugurwa ya gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe.
Ni amahugurwa yo kongerera ubushobozi ingabo ngo zihore ziteguye, bongererwa ubumenyi mu kuyobora, gukurikirana imyitwarire y’abasirikare no kunoza amayeri y’ibikorwa njyarugamba, akaba yari amaze amezi ane.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yashimiye abarangije aya mahugurwa anabagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, burimo gushimira abasoje amahugurwa ndtse n’akazi gakomeye RDF ikora ihugura abasirikare, ari na byo bituma bakomeza gukora kinyamwuga.
Gen MK Mubarakh yakomeje avuga ko amahugurwa y’urwego rwisumbuye ku Ngabo zirwanira ku butaka, afite uruhare rukomeye mu gutegura abasirikare kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo, no guhangana mu buryo bunoze n’ibibazo bishya by’umutekano bishobora kuvuka.
Aya mahugurwa yahawe Ingabo zirwanira ku butaka ni ay’icyiciro cya munani (8).
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…