Muri iyi minsi hari kuvugwa ko biro by’Umuryango w’Abibumbye biri Nairobi muri Kenya bishobora kwimurirwa i Kigali kubera impamvu zitandukanye zagiye zitangwa n’abasesenguzi hirya no hino (kanda hano usome ibirambuye kuri izi mpamvu). Ibi byatumye twibaza icyo u Rwanda ruzungukiramo nk’igihugu kizaba gicumbikiye umuryango uhuje ibihugu byose byo mu isi nzima, dore ko aricyo cyicaro cyonyine kiri ku mugabane wa Afrika.
Ibindi byicaro babiri kimwe kiri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikindi kikaba kiri i Geneve mu Busuwisi, hanyuma washyiraho icya Nairobi bikaba bitatu byose hamwe ku isi.
1. Kumenyekanisha intambwe u Rwanda rumaze gutera
Umujyi wa Kigali umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga kubera (i) Imiyoborere myiza, n’umutekano utajegajega; (ii) Gukaza ingamba n’imyanzuro ikakaye mu guhangana ndetse no kurwanya ruswa; na (iii) Gahunda nziza yo gutunganya umujyi no kuwugirira isuku.
Kuhimurira icyicaro gikuru cya LONI byaba ari ikimenyetso cy’uko amahanga yemera impinduka zikomeye u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
2. Impinduka ku isura y’ubuyobozi bwa Afurika
Kenya imaze igihe kirekire ifatwa nk’igihugu kiyoboye Afurika y’Iburasirazuba mu bya dipolomasi n’ubukungu. Kuba icyicaro cyahinduka kikaza mu Rwanda byaba ari uguteza imbere imiyoborere myiza mu rwego rw’Afrika.
U Rwanda ruherereye hagati muri Afurika, bikaba byatanga inyungu zifatika zirimo (i) kugera byoroshye mu bice bya Afurika yo hagati n’iy’Uburengerazuba; no (ii) guhuza neza ibikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro n’imishinga y’iterambere mu karere k’Ibiyaga bigari (Great Lakes Region).
U Rwanda nirucumbikira ibiro bya LONI hazabaho (i) kwinjira kw’ishoramari mpuzamahanga n’abakozi benshi baturutse hanze, (ii) guhanga imirimo no gutuma Rwanda rumenyekana cyane ku ruhando mpuzamahanga; no (iii) no guhamya nta gushidikanya Kigali nk’icyicaro cy’inama mpuzamahanga (nk’uko isanzwe yakira CHOGM, WEF Africa n’izindi).
Habyarimana Straton, impuguke mu bukungu twaganiriye yavuze ko mu nyungu harimo kuba u Rwanda ruxaba igicumbi cy’ishoramari mu karere, ni ukuvuga irindi shoramari ryiyongera ku ritegerejwe cyane mu bijyanye n’imari. Yagize ati: “Abakozi bakorera mu bigo bifite icyicaro mu Rwanda bazana amadevize bagahahira amasoko yo mu Rwanda. Ibu byongera kumenyekana, bikaba byanagendana no kongera ishoramari nk’irijyanye n’aho ibyo bigo bikorera, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, inama n’ibindi”.
Kenya imaze igihe ifatwa nk’igihugu gikomeye mu bya dipolomasi, cyikagira ambasade nyinshi, imiryango mpuzamahanga n’icyicaro rukumbi cya ONU muri Afurika. Kuzana icyicaro mu Rwanda byaba ari ukubika igice cy’izo mbaraga muri Kigali, bityo u Rwanda rukaba ruri kugenda rufata umwanya mwiza mu bya dipolomasi.
Iyi mpinduka kandi yaba ubutumwa ku bindi bihugu ko guhabwa icyubahiro mpuzamahanga n’ijambo bishingira ku miyoborere myiza, gukorera mu mucyo n’impinduka nziza mu buyobozi.
Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko n’abagore, bazabona amahirwe menshi mu mirimo ya LONI, amahugurwa, n’imishinga y’ubufatanye. Kigali izaba umujyi uhuza Afurika n’amahanga mu bya diplomasi, iterambere, n’amahoro.
Hazabaho ishoramari mu amavuriro, amashuri, gutwara abantu, no gutunganya imijyi. Abanyarwanda n’abanyamahanga bazungukira hamwe mu bikorwa remezo bishya.
Kaminuza n’ibigo by’ubushakashatsi bizagira amahirwe yo gukorana na LONI. Urubyiruko ruzahabwa amahirwe yo kwiga no gukora mu nzego mpuzamahanga. Ibi byose n’ibindi tutarondoye ni bimwe mu byo u Rwanda n’Abanyarwanda biteze mu kwimurwa kw’icyicaro cya LONI kiva muri Kenya kikazanwa mu Rwanda nk’uko bikomeje kunugwanugwa.
Mu bitekerezo byanjye, ndumva kwimura icyicaro cya LONU kivuye i Nairobi kijya i Kigali yaba impinduka y’amateka atari mu mikorere gusa, ahubwo no mu buryo amahanga abona uko Afurika iyobowe muri iki gihe, cyane cyane u Rwanda by’umwihariko. Iyi mpinduka ikozwe mu buryo bwa dipolomasi, yaba nk’igihembo cy’imiyoborere myiza, impinduka nziza, n’icyerekezo, kandi byatera ibindi bihugu gukomeza kunoza imiyoborere no kwitabira iterambere mpuzamahanga.
TITI Léopold
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…