Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Katz Israel, yavuze ko yategetse igisirikare cy’igihugu cye kongera gutera Iran, nyuma yo kuyishinja kutubahiriza agahenge kashyizweho, nk’uko byari byasabwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri Katz yavuze kandi ko Iran yarashe ibibasu bya missiles muri Israel, mu gihe impande zombi zari zemeranyijwe guhagarika imirwano, nk’uko yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025, gusa Iran yo yabihakanye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghch, yavuze ko igihugu cye cyahagaritse kugaba ibitero kuri Israel kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, mu rwego rwo kubahiriza icyifuzo cya Perezida Trump.
Minisitiri Araghch yagize ati “Israel ni yo yashoje intambara kuri Iran. Kugeza ubu nta masezerano ahari ajyanye n’agahenge cyangwa guhagarika ibikorwa bya gisirikare, ariko mu gihe Israel yahagarika ubushotoranyi bwayo ku baturage ba Iran, nta gahunda dufite yo gukomeza kurwana”.
Agahenge kasabwe nyuma y’igitero Iran yagabye ku birindiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Qatar no muri Iraq, nyuma y’uko Amerika na yo yari yayigabyeho ibitero ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025.
Iran yatangaje ko yagabye ibitero bya missile ku birindiro by’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere bya Al Udeid muri Qatar.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…