Mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Kayonza bavuga ko impungenge zari zose nyuma y’uko ikirere cyari cyabaye, nyuma yo gutera imyaka, aho babonaga bazagira inzara.
umurenge wa rw’inkwavu, bamwe mu baturage bavuga ko uretse kuvuga ko umusaruro wa bimwe mu bihingwa nk’ibishyimbo wiyongereye ndetse n’imwe mu misozi itandukanye yagiye ihingwaho ibigori nabyo biragaragara ko mu minsi iri mbere bitanga icyizere ko umusaruro uzaba ushimishije ukurikije uko iki gihembwe cy’ihinga cyatangiye kimeze by’umwihariko muri iyi ntara ikunda kuzahanzwa cyane n’ izuba.
Nzeyimana akaba ari umwe mubahinzi yagize ati: “mu kwezi kwa cyanda amasinde aba ahari iyo tumaze kwitegura dutegereza ko imvura yaboneka , ni ukuvuga ngo twateye mukwa cumi imvura iri kuboneka ibishyimbo biramera bigeze mu kwa cumi na kumwe izuba rirava ryinshi rirabyica ariko mu mpera zukwa 12 biri hafi kwera imvura irongera iragwa kubona aho twanika nabyo bikagorana”
Uwimana agnes nawe akaba ari umwe mu bahinzi bo muri uyu Murenge wa rw’inkwavu nawe yagize ati: ” ni amahirwe kuko dukurikije uko izuba ryavuye imvura ikongera ikagwa ntakintu twumvaga tuzabona ariko ubu ndabona ngiye kweza umufuka nigice by’ibishyimbo ubwo hari ibyiza birenze,iyo dusaruye tuvanamo ibishyimbo tugategereza ko n’ibigori nabyo byera ahubwo dukunda kugira imbogamizi yo kubona aho twanika umusaruro mugihe cy’imvura ”
Umuyobozi mukuru wikigo cy’igihugu gishizwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB Dr, Ndabamenye Telesphore avuga ku kibazo cy’ubwanikiro abaturage bagaragaza nk’imbogamizi ikomeye mu bihe by’isarura, Yagize ati: “Turi gutegura gutunganya isarura n’ibihe tuzajya dutangirana n’ihinga , uko dutangiye gutera dutangire gutekereza ngo harya tuzahunika he? tuzasarura twanika he? izo ngamba zarateguwe kugira ngo nitwongera gusarura imvura igwa tuzabe twiteguye kugira ngo umusaruro uve aho wangirika”
Kwihutisha ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa ni kimwe mu byemezo by’inama y’igihugu y’umushyikirano ya 19 yateranye mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2024 , kuva icyo gihe inzego zibishinzwe zakoze iyo bwabaga maze ubutaka butabyazwaga umusaruro butangira guhingwa ku buryo umusaruro w’ubuhinzi mu bihingwa bitandukanye wiyongereye mu buryo bufatika mu mwaka ushize.
Nd. Bienvenu