Imyigaragambyo ikaze yadutse muri Kenya, ku wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025 yaguyemo abantu babiri naho abandi 400 barakomereka, barimo 83 barembye cyane, nk’uko byatangajwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Ni imyigaragambyo yiganjemo urubyiruko aho ruhanganye n’inzego z’umutekano, ikaba igaruye isura y’iyabaye mu mwaka ushize wa 2024 nko mu rwego rwo kwibuka ibyabaye icyo gihe, aho yari igamije kwamagana politiki ya Perezida wa Kenya, Williama Ruto.
Abo bigaragambya biganje mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi ndetse nomu mujyi wa Mombasa, aho bafunga imihanda bakoreshe amapine ashaje batwika, ubundi bagatera amabuye inzego z’umutekano, na zo zikirwanaho zibateramo ibyuka biryana mu maso.
Muri Kamena 2024, imyigaragambyo ikaze yari yageze no ku Nteko Ishinga Amategeko i Nirobi, aho abigaragambya basabaga gukuraho itegeko ryari ryashyizweho rijyanye n’imisoro, ndetse n’uko Perezida Ruto yegura. Icyo gihe ku byapa bari bafite hari handitseho ngo “Ruto must Go”, ari na ko byari biri mu ndirimbo zabo.
Icyo gihe hapfuye abantu bagera kuri 60, abandi 80 baburirwa irengera, hakaba hari n’abataraboneka kugeza uyu munsi, nk’uko iyo miryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo na Amnesty International ibivuga.
Umujinya w’abigaragambya wazamuwe kandi n’urupfu rw’umwarimu w’imyaka 31, Albert Ojwang, wari umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, wafashwe n’inzego z’umutekano ashinjwa gusebya umwe mu bayobozi bakuru ba Polisi aho muri Kenya, aza gupfa mu buryo by’amayobera mu ntangiriro z’uku kwezi.
Inzego z’umutekano zagerageje guhisha iby’urwo rupfu, zivuga ko yaba yiyahuye, nk’uko byagarutsweho na France 24.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…