Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kigali: Umugabo yahimbye amazina y’abanabe afite ubusobanuro butangaje

Kigali: Umugabo yahimbye amazina y’abanabe afite ubusobanuro butangaje

Umugabo uzwi ku mazina ya Mutsindashyaka Philbert ,yahisemo kwita abana be amazina yihimbiye azi neza ubusobanuro bwayo kugira ngo ahuze neza n’amarangamutima ye.

Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko, afite abana 3 bose bafite amazina atangaje, ariko ise ubabyara ari nawe wayabise, akavuga ko ari amazina meza, afite n’ubusobanuro ku Mana,dore ko ari n’umukristu. Ayo mazina harimo: Afalgow w’imyaka 7 ,Amalibless w’imyaka 5 na Abligis w’imyaka 3. Dore inkomoko y’aya mazina: Afalgow= All From Almighty God’s Will.

Amalibless= Amen Alleluia I am Blessed

Abligis= All Blessings In God’s Gifts

Ubumwe.com bamaze kwumva aya mazina adasanzwe bifuje kuganira na Mutsindashyaka, agatangaza byinshi kuri aya mazina. Dore ikiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Ubumwe.com:

Umunyamakuru: Mwatubwira impavu yaguteye kwita abana bawe ariya mazina?

Mutsindashyaka: Mbere na mbere natekereje ariya mazina kuko umuntu wese agomba kugira uko yitwa(izina). Bivuze ngo nyuma y’umwana kuvuka aba agomba kugira uko yitwa.

Umunyamakuru: Aya mazina wayatekereje ryari?

Mutsindashyaka: Izina nagiye nditekereza mu gihe umwana yabaga ari munda ya nyina(bamutwite), ngatangira gutekereza uko nzamwita. Bivuze ngo si ibintu naba narateguye mbere y’igihe cyo gutwita kwa mama wabo.

Umunyamakuru: Ese ntamazina waba warumvise mbere ukayakunda kuburyo wari kuyita abana bawe udahisemo guhimba ayawe?

Mutsindashyaka: Yari ahari. Ariko kumpamvu z’uko buri zina rigira ubusobanuro kandi akenshi umuntu aba abyumva mu mateka ya kera ndetse no mururimi rutari urwe rwa kavukire ngo umuntu abyumve 100% ko aricyo koko bivuze. (Gusa na none bikaba byanashoboka ko aricyo gisobanuro cyuzuye kuri bene ururimi) hanyuma umuntu agendeye kuri ubwo busobanuro bwahuje n’amarangamutima ye kuri uwo mwana.

Kuri njyewe rero nashatse uburyo amarangamutima yanjye cyangwa ibyiyumviro byanjye mbishyira mu izina ry’umwana kuburyo mu kumuhamagara nzajya mba nizeye neza icyo nshatse kuvuga Atari igitekerezo cy’undi muntu.

NKuko tuziko mu rurimi rwacu habamo kugenura,wenda wasanga n’uwo muntu yaragenuraga mu gisobanuro cy’iryo zina,ariko undi muntu akaryita agendeye kugace gato cy’igisobanuro cyuzuye. Ni muri urwo rwego numvise ntagendera kuri ibyo byiyumviro by’abandi ahubwo ngendera kubyanjye bwite. Cyane ko ibyiyumviro byanjye byose biherereye mukubaho kw’IMANA ku buzima bwanjye muri rusange.( Njye bwite,umuryango wanjye muri rusange).

Umunyamakuru: Ese hagize uwumva akunze iryo zina nawe akaryita umwanawe, hari icyo byakubangamiraho cyangwa byakumarira?

Mutsindashyaka: Uwakwumva iryo zina ari ryiza akaryita umwana we,ntagace na gato byambagamiraho, ariko no kurundi ruhande ntacyo byangunguraho.

Mutsindashyaka ni umugabo ufite umugore basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana bamaze kubyarana abana 3 kugeza ubu. Mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’indimi(Section Litteraire) bakaba batuye Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Mutsindashyaka waisemo kwihimbira amazina y’abana agendeye ku busobanuro azi neza ndetse n’amarangamutima ye bwite.

 

Mukazayire Youyou

 

 

2 COMMENTS

  1. Ahahahahha nyamara mu Rwanda haba abantu bazi ubwenge bwinshi. Bafite n’amahame akomeye. warakoze rwose Bwana Mutsindashyaka. Uri umuntu w’umugabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here