Categories: Ibidukikije

Kigali yabonye ubuhumbikiro bwa kijyambere buzayifasha kongera ubuso buteyeho ibiti

Mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, umushinga wa Tubura (One Acre Fund), ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (Rwanda Forestry Authority – RFA) n’Umujyi wa Kigali, hafunguwe ku mugaragaro ubuhumbikiro bw’ibiti  bwa kijyambere.

Ubuhumbikiro bugezweho bw’ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa n’iby’amashyamba, bwafunguwe mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Kanombe, buzajya butanga ingemwe zirenga miliyoni imwe  buri mwaka.

Ubuhumbikiro bwafunguwe mu gushyigikira gahunda y’Igihugu yo gutera ibiti igira iti “Igiti Cyanjye, Umurage Wanjye”, ikazafasha kongera ibiti mu Mujyi wa Kigali no korohereza abaturage kubona amoko atandukanye y’ibiti, birimo ibivangwa n’imyaka n’iby’imbuto ziribwa, bikazagira  uruhare mu kubaka umujyi ushoboye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund mu Rwanda, Belinda Bwiza, yavuze ko iki gikorwa kigamije kongera ubuso buteyeho ibiti mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Tumaze gutera ibiti miliyoni 145 mu myaka icumi ishize, kandi dufasha abahinzi barenga miliyoni ebyiri. Mu gihe ibikorwa byacu byakomezaga kwaguka mu gutubura no gutanga ingemwe z’ibiti, twabonye ko ari ngombwa no kubigeza mu Mujyi wa Kigali. Nubwo dukorera mu turere 27 two mu cyaro, twabonye ko n’Umujyi wa Kigali ukeneye iyi gahunda mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Intego ni ukongerera ubuso buteyeho ibiti mu mujyi.”

Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund, Belinda Bwiza

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, avuga ko ubuhumbikiro buzagira uruhare mu guteza imbere imirire myiza y’abaturage, no kongera ubushobozi mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Ubu buhumbikerero buzafasha gutubura amoko atandukanye y’ibiti by’imbuto bizagira uruhare mu kuzamura imirire myiza, guteza imbere imibereho y’abaturage, no kongerera imiryango ituye mu mijyi ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe”.

Naho Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba, Dr Concorde Nsengumuremyi, yavuze ko ubu buhombekerero buje gukemura ikibazo cy’ibura ry’ingemwe zifite ubuziranenge.

Yagize ati “Bizadufasha gukemura ikibazo cy’ingemwe zajyaga zikunda kubura, cyane cyane iz’ibiti biterwa mu Mujyi wa Kigali. Twatangiye gutegura izizaterwa mu gihembwe cy’ihinga ry’amashyamba gitangira muri Nzeri. Abaturage bashakaga ibiti by’imbuto na bo bazajya babibona bitabagoye.”

Kuva mu 2016, One Acre Fund imaze gukwirakwiza ibiti birenga miliyoni 145 mu Rwanda. Muri uyu mwaka, hakaba hateganijwe  kugeza ku bahinzi barenga miliyoni imwe ibiti bivangwa n’imyaka miliyoni 30, ibiti by’imbuto ibihumbi 800 n’ingemwe za kawa miliyoni 2.5.

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ubu buhumbikiro

Biteganyijwe ko izajya hazajya hatunganywa ingemwe zirenga miliyoni imwe buri mwaka, zikagirira akamaro abahinzi barenga 10,000 ndetse bikanatanga imirimo y’igihe gito irenga 100.

Umuyobozi Mukuru wa RFA, Dr. Concorde Nsengumuremyi
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

51 minutes ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

9 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago