Umugore, tutashatse ko amazina ye yamenyekana kubw’umutekano we, kuwa gatatu 22/08/2017, nyuma y’uko Bishop Rugagi amweretswe ko yasambanyijwe n’umupfumu,yarahagurutse,yemera gusaba Imana imbabazi imbere y’Iteraniro ndetse avuga ko nyuma y’uko yamusambanyije yategereje kuzabyara, amaso ahera mu kirere.
Ubwo byari mu Iteraniro hagati, Bishop akomeje guhanurira abantu batandukanye nk’uko bisanzwe,hanyuma ageze ku gihande kimwe arahagarara, ati: ” Aha hari umugore, wabuze urubyaro, kandi yagiye mubapfumu kenshi bamwizeza kubyara, kugeza aho umupfumu yamubwiye ko imyaku iri mu myanya ye y’ibanga, kandi igomba kumarwa n’uko basambanye akayimukiza. Imana nkorera imbwiye ko kubohoka kwawe ari uyu munsi, haguruka aho uri Imana igukize uwo muvumo.”
Ibi ntibyoroshye na gato, kuko uyu mugore yabanje gutinya guhaguruka, ariko Bishop akomeza gutanga ibimenyetso bimuranga kuko yageze n’aho avuga imyaka ye y’amavuko ndetse anagerekaho aho uwo mupfumu atuye. Uyu mugore yaje gufata umwanzuro wo guhaguruka, amarira yamurenze, hanyuma Bishop amusaba kwatura asaba Imana imbabazi z’ibyaha yakoze,anamubwira ko agiye kuza kikira nk’abandi babyeyi.
Mukazayire-Youyou