Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kirehe: Ibyumba by’amashuri 11 byasenywe n’imvura

Kirehe: Ibyumba by’amashuri 11 byasenywe n’imvura

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu imvura nyinshi yaguye Kirehe yashenye ibyumba by’amashuri 11 ku Rwunge rw’Amashuri rwa Migongo ruherereye mu Kagari ka Nyarutunga; mu Murenge wa Nyarubuye, mu Karere ka Kirehe aho umuyaga mwinshi wagurukanye ibisenge by’aya mashuri.

Nzirabatinya Modeste Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, avuga ko iyi mvura yaguye ku gicamunsi yarimo umuyaga mwinshi ari nawo watwaye ibisenge byaya mashuri ariko ntawe byakomerekeje.

Ati: “Wari umuyaga mwinshi uvanze n’imvura niwo wasambuye ibyumba by’amashuri ariko ku bw’amahirwe ntihagira umuturage ugira bikomeretsa.”

Ni uku ibi byumba byaba ye…

Modeste yakomeje avuga ko  ku bufatanye na Minisiteri y’ibiza ( MINEMA) n’ubuyobozi bw’ishuri bari gukora ibishoboka byose bityo nta mpungenge zihari z’aho abanyeshuri bazigira nubwo bibaye mu itangira ry’amashuri.

Ati” Hari ubutabazi bw’ibanze turi gukora byafasha abana kandi turi kureba uko twasubizaho ibisenge n’amabati ariko kandi k’ubufatanye bw’ishuri twakoranye na MINEMA ku buryo twizera ko mu gihe cya vuba hasanwa ariko abana bo baziga, baraba bakoresha ibindi byumba by’amashuri mu gihe tukiri gusana ibyangiritse.”

Minisiteri y’ibiza ishishikariza abanyarwanda kuzirika ibisenge by’inzu no gufata amazi aturuka ku mazu, kwirinda gutura ahashyira ubuzima bwabo mu kaga( amanegeka) mu gihe imvura yaba igwa ari nyinshi.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here