Wavuga ko mu mibare Neelakantha Bhanu Prakash ari kimwe na Usain Bolt mu kwiruka.
Ku myaka 20, yatsindiye umudari wa zahabu mu Buhinde w’irushanwa ry’isi ryo gukora imibare vuba vuba mu mutwe.
Avuga ko imibare ari “umukino ukomeye wo mu mutwe” kandi ko intego ye ya mbere ari “kurwanya kwanga imibare”.
Bhanu – izina azwiho cyane – “atekereza imibare buri gihe” kandi ubu niwe muntu uyibara (human calculator) vuba vuba kurusha abandi ku isi.
Agereranya imibare yo mu mutwe nko gusiganwa ku muvuduko munini, ko nta muntu ujya ushidikanya abantu bavuduka kurusha abandi, ariko buri gihe bibaza ku mpamvu yo gukora imibare mu mutwe.
Yabwiye BBC Radio 1 Newsbeat ati: “Twemera abantu nka Usain Bolt iyo yirutse metero 100 mu masegonda 9.8, ariko ntituvuga impamvu yo kwiruka mu isi irimo imodoka n’indege.
“Ni ukugira ngo bibere abantu urugero ko umubiri w’umuntu ushobora gukora ibyo benshi badatekereza – ibyo rero ni kimwe no kubara n’imibare.”
Bisaba ko ubwonko bwawe buhozaho
Ushobora kwibaza ko yavukanye ubu buhanga bukomeye, ariko siko bimeze.
Yagize impanuka afite imyaka itanu imuheza ku gitanga umwaka wose kubera igikomere mu mutwe, aho niho urugendo rw’imibare rwatangiriye.
Ati: “Ababyeyi banjye bababwiye ko nshobora kuzaba umuntu ufite ikibazo mu mutwe.
“Byatumye ntangira gukora imibare mu mutwe ngo ndebe ko nabirokoka, kugira ngo ubwonko bwanjye buhozeho.”
Bhanu avuga ko kuva mu muryango uciriritse mu Buhinde, bisobanuye gushaka akazi cyangwa gutangira business, bitavuze kujya mu bintu nk’imibare.
Ariko kubera uburyo yari yarayinjiyemo, Bhanu ubu ari hafi kurangiza kaminuza mu mibare.
‘Siporo ikomeye y’ubwonko’
Kimwe n’abantu barushanwa ku rwego rwo hejuru, Bhanu avuga ko ibyo yagezeho yabitewe no kwitegura.
Ntabwo ari ibintu bisanzwe nko kwicara ku ntebe ukiga, ahubwo abibona nka “siporo ikomeye y’ubwonko.”
Agira ati: “Nateguye ubwanjye kutaba umunyamibare wihuse gusa ahubwo n’umuntu utekereza vuba cyane.”
Akiri muto, Bhanu yashoboraga kwitoza amasaha atandatu cyangwa arindwi ku munsi utabariyemo ayo mu ishuri.
Ariko kuva yatsinda irushanwa ry’isi agaca umuhigo, ntabwo “akitoza bikomeye” gutyo buri munsi.
Ahubwo, avuga ko yitoza mu buryo “budateguye neza ariko butuma ntekereza imibare buri gihe”.
Ati: “Nitoza numva umuziki uvuga cyane, nganira n’abantu, nkina cricket, kuko aha nibwo ubwonko bwawe buba bwitoza ibintu byinshi icya rimwe”.
Avuga ko mugihe ari kuvugana n’umuntu ari nko ku nzira, ateranya imibare ya ‘plaque/plate number’ y’imodoka zose zimuciyeho.
Ati: “Iyo ndi kuvugana n’umuntu turebana, mba ndi no kureba inshuro ahumbya amaso – biragoye nk’uko byumvikana – ariko bifasha ubwonko gukomeza gukora.”
‘Ni ukubera abandi urugero’
Kuri Bhanu, intego ye si ugukomeza guca imihigo gusa – nubwo nabyo akunda kubikora.
Ati: “Kubara no guca imihigo ni ibintu biba bigamije gusa kwibutsa ko isi ikeneye abanyamibare. Imibare igomba kuba ikintu cyo kwishimisha kuri twe kuko tuyikunda.”
Intego ye ngo ni “kurwanya kwanga imibare”, kuko avuga ko abantu benshi batinya imibare.
Ati: “Gutinya biha umurongo ibyo abantu bakurikira, bivuze ko [benshi] badakurikira imibare.”
Bhanu afite imihigo ine y’isi n’ibindi byinshi yagezeho, umuryango we “utewe ishema nawe”.
Ashimira umuryango we kumutera akanyabugabo no kumutegeka kuguma hamwe kugira ngo yitoze.
Ati: “Nyuma yo gutsinda irushanwa rya mbere mpuzamahanga, marume yansabye ko ngerageza kunyaruka cyane kurusha uwariwe wese wabayeho.
“Sinigeze na rimwe ntekereza ko nzagera aho mba umuntu ukora imibare vuba kurusha abandi ku isi”.
N.Aimee
src: Bbc